Guverinoma za Cuba n’u Rwanda zashimangiye ubushake bwazo bwo gushimangira umubano mu rwego rw’ubuzima, binyuze mu gusinya amasezerano y’ubwumvikane hagati y’abayobozi b’izi nzego, José àngel Portal na Dr Sabin Nsanzimana.
Minisitiri wa Cuba yashimangiye ko aya masezerano azagira uruhare kuri ejo hazaza heza muri gahunda z’ubufatanye zihuriweho, nko mu rwego rwo guhugura abakozi, gukaza gahunda z’ubuzima, kwigisha n’ubushakashatsi. Yasabye kandi gusangira ubunararibonye no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bw’ababituye nk’uko tubikesha Radio Havana.
Minisiri w’ubuzima w’u Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, yashimye urwego rw’ubuzima rwa Cuba kandi yemeza ko umubano w’ibihugu byombi muri urwo rwego ari mwiza, maze asoza avuga ko gushyira umukono ku masezerano ari intangiriro y’inzira ndende y’ubufatanye mu buzima, mu kwigisha no mu gufashanya.

Mu Gushyingo gushize, intumwa za Cuba ziyobowe na Visi Perezida wa Repubulika, Salvador Valdés Mesa, Minisitiri wungirije w’ubuzima, Tania Margarita Cruz, basuye u Rwanda, mu ruzinduko rwibanze ku kwagura umubano w’ibihugu byombi.


