Abayobozi bakuru b’ubucamanza bo muri Kenya barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome, bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzaba rurimo no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye na bagenzi babo bo mu Rwanda.
Amasezerano y’ubucamanza bw’ibihugu byombi yiteguye gushyirwaho umukono arimo; gusangira ubumenyi n’imikorere myiza yo kwihutisha imanza no kugena ibibazo, ndetse no kuzamura ireme rya serivisi z’ubutabera.
Hazaba hakubiyemo kandi ko ibihugu byombi byakwifashisha abacamanza n’abandi bakozi mu myitozo yo kongera ubushobozi no kungurana ibitekerezo, ingendo shuri, n’ingendo zigamije gusangira ubumenyi, usibye kugira inama inzego.
Mu kiganiro na The New Times, Harrison Mutabazi, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abakozi b’Ubutegetsi bw’Ubucamanza mu Rwanda, yavuze ko gusangira imikorere myiza kw’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ari “ingenzi cyane” mu gufasha inkiko z’ibanze kunoza ubutabera ku baturage.
Ati: “Turimo gutekereza ku bipimo ngenderwaho; icyo ni kimwe mu bintu tugiye gukora. Nk’urugero, ibihugu byatangiye gukoresha sisitemu y’ikoranabuhanga yo gucunga imanza. Mu Rwanda turayikoresha, muri Tanzaniya, barayikoresha, no muri Kenya. Uganda rero ishobora kutwigiraho ”.
U Rwanda na Kenya byombi ni abanyamuryango b’ihuriro ry’abacamanza bo muri Afurika y’iburasirazuba (EACJF), bashinzwe korohereza ingufu z’ubufatanye hagati y’inkiko z’ibihugu by’abafatanyabikorwa zigamije kongerera ubushobozi inzego z’ubutabera gutanga ubutabera hifashishijwe uburyo bwiza, amahame, n’uburyo bwo guteza imbere ubucamanza mu Muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), gushyigikira kugendera ku mategeko, n’itegeko nshinga mu karere ka EAC.


