Guverinoma y’u Rwanda na Singapore basinye amasezerano y’ubufatanye mu kubaka ibikorwa remezo bizifashishwa mu kuzamura ingufu z’amashanyarazi, n’amazi, ndetse byubatse ku buryo bubungabunga ibidukikije.

Aya masezerano yasinyiwe muri Singapore kuri uyu wa Gatatu hagati y’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imyubakire (RHA) Eng. Didier Sagashya hamwe na Choo Watt Bin, umuyobozi w’urwego rw’ubwubatsi muri Sengapore.
Ambasade y’u Rwanda muri Singapore yatangaje ko iki gikorwa cyitabiriwe na minisitiri w’iterambere ry’igihugu muri Singapore Desmond Lee, hamwe na Ambasaderi w’u Rwnda muri Singapore Guillaume Kavarugaba hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo cy’imyubakire muri Singapore Dr John Keung.
Ikindi u Rwanda ruzungukira muri aya masezerano y’ubufatanye mu bwubatsi ni uko abubatsi bazigishwa uburyo bwifashishwa mu bwubatsi budatwara ibikoresho byinshi nka sima kugirango hagabanwe ikiguzi cy’inyubako kikiri hejuru ndetse n’igihe kirekire bakoreshaga bubaka.
Abazubaka mu uburyo bushya bazigira muri Sengapore bazajya bahabwa icyangombwa cyuko bubatse kuburyo butangiza ibidukikije. Ubu buryo buzafasha abubaka amahoteri, n’amazu yo kubamo azajya yakira abantu benshi adatwaye ahantu hanini.
Singapore ni igihugu gito ariko kiri mu bihugu byazamuye ubukungu bwacyo ku uburyo bwihuse. Singapore ifite km2 719,1 ikaba ifite ubuso bujya kungana n’umugi wa Kigali ariko ikaba ituwe abaturage barenga miriyoni eshanu n’igice bikaba aribyo byatumye leta ya Singapore ishyiraho uburyo burambye bwo kubaka ibikorwaremezo byifashishwa mu kuzamura ingufu z’amashanyarazi n’amazi ndetse no kurwanya iyangirika ry’ibidukikije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TUYISHIME Malachie


