U Rwanda na Zimbabwe bigiye kujya bihanahana abarimu

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda n’iya Zimbabwe kuri uyu wa Kane zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yemerera ibihugu byombi kujya bihanahana abarimu.

Aya masezerano yasinywe hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx, ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine; mu gihe ku ruhande rwa Zimbabwe yashyizweho umukono na Minisitiri w’abakozi ba Leta, umurimo n’imibereho myiza, Prof Paul Mavima.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yavuze ko mu masezerano yasinywe bateganya gutangirana n’abarimu basaga 200 b’abanya Zimbabwe.

Ati: “Turateganya gutangirana n’abarimu 273 bazigisha mu mashuri yisumbuye ndetse n’abandi bagera muri 33 bo muri TVET, twibanda cyane ku mashuri yigisha uburezi, kuko turashaka ko bubaka n’ubushobozi noneho mu barimu no mu myigishirize.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko iby’ariya masezerano bitareba abarimu gusa, ko ahubwo ari igikorwa bahuriyemo n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi, iy’Ubuzima n’iy’Ububanyi n’Amahanga mu rwego rwo gusangizanya ubunararibonye.

Yavuze ko atari u Rwanda gusa ruzajya rujya gushaka abarimu muri Zimbabwe ko ahubwo amasezerano avuga ko ubundi bumenyi na Zimbabwe na yo yaza kubushaka mu Rwanda.

MINEDUC yavuze ko ari igikorwa kizakomeza kuko amasezerano yasinywe ateganya ko ari gahunda izamara imyaka itanu, gusa akaba ashobora kuvugururwa bitewe n’ubushake bw’impande zombi.

Ikindi ni uko aba barimu bazajya bahembwa n’igihugu kibakeneye ariko ku bwumvikane, hakazajya hubahirizwa amategeko y’ibihugu byombi agenga abakozi ku buryo igihugu kibakeneye bitewe n’umubare bakeneye hazajya hagenwa igihembo abo barimu bagomba guhabwa.

Kuki Zimbabwe ari yo yatekerejwe?

Minisitiri Uwamariya yavuze ko batekereje kuri Zimbabwe kubera ko “abarimu baho iyo urebye n’imyigishirize, bafite ubumenyi bwisumbuye.”

Yavuze ko mu rwego rw’uburezi hari icyo bizafasha u Rwanda, bijyanye no kuba rushaka kwibanda ku mashuri yigisha ibijyanye n’uburezi.

Yavuze ko abanya-Zimbabwe nibafasha u Rwanda kwigisha neza bizatanga icyizere cy’uko mu minsi iri imbere ruzaba rufite abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kuzamura ireme ry’uburezi buri wese yifuza.

Aya masezera asinywe nyuma y’ayashyizweho umukono muri Nzeri uyu mwaka ubwo habaga inama ku ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, Paul Kagame, yasabye Zimbabwe guha u Rwanda abarimu bunganira urwego rw’uburezi rwarwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *