U Rwanda ni igihugu cya mbere cyateye intambwe mu bukungu- Prof Shyaka Anastase

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), Prof . Shyaka Anastaze yagaragaje uburyo u Rwanda ari igihugu cyateye imbere mu bukungu mu buryo bugaragarira muri wese, rubikesheje kuba rwarafunguriye abanyamahanga amarembo n’abandi bose bashaka gushoramo imari mu nzego zitandukanye.
Ibi ni bimwe mu byo uyu muyobozi yatangarije mu nama yiswe Atlantic council yabaye mu kwezi gushize, iyi nama ikaba yari ifite intego yo kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere umutekano, ingufu, ubucuruzi bwo mu karere n’ibindi.
Muri iyi nama, abayobozi bo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, bagarutse ku ku bikorwa bitandukanye biri mu bihugu bya bo bishobora gusangizwa amahanga ya kure n’ibindi.
Aha hagarutswe ku muyoboro wa gaze uturuka mu gihugu cy’u Burusiya, ariko ushobora guhaza n’ibindi bihugu byinshi byo ku mugabane w’u Bulayi ndetse na Aziya.
Muri iyi nama kandi, bagarutse ku mugabane w’Afurika aho bagaragaje ko hagomba gutezwa imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubucuruzi kuko ari byo usanga byiganje cyane ku mugabane birimo ikawa, n’ibindi byoherezwamu mahanga.
Ni muri urwo rwego ku ruhande rw’u Rwanda nka kimwe mu bihugu bifite umuvuduko udasanzwe mu iterambere rwagaragaje uruhare rwa rwo mu kuzamura abarutuye ndetse no mu rwego mpuzamahanga.
Prof Shyaka yagize ati”u Rwanda ni igihugu cya mbere cyateye intambwe mu rwego mpuzamahanga ku kugaragaza impinduka mu bukungu, twashyizeho uburyo bwo gukorana n’amasosiyete mpuzamahanga mashya akora ibintu hagendewe ku kirere kiriho, kandi turacyakira n’abandi banyamahanga bazashaka kuza batugana nka za Turukiya n’ibindi bihugu.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Atlantic council yatangiriye muri Amerika mu 1961, ifite intego yo kurebera hamwe uburyo hatezwa imbere ibijyanye n’imiyoborere, ubukungu na bizinesi, ndetse no kongerera ubushobozi abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku isi hagamijwe kubaka iterambere rirambye mu rwego mpuzamahanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *