Mu gihe mu Rwanda hakomeje inama mpuzamahanga igamije impinduka muri Afurika hakoreshejwe ikoranabuhanga (Transform Afurika) u Rwanda rugiye kugirana umubano w’ihariye n’ikigo cy’Abongereza gishinzwe ibijyanye na za Satelite (Inmarsat ) hagamijwe guteza imbere serivisi zitangirwa kuri za telefone n’ahandi hatandukanye hifashisha ikoranabuhanga.
Muri iyi nama inafite gusoza kuri uyu wa 12 Gicurasi, Guverinoma y’u Rwanda iragirana imikoranire n’iki kigo mu rwego rwo gukwirakwiza itumanaho ryihuse rizahera mu mujyi wa Kigali nk’uko biri mu ngamba za leta zo guteza imbere ibijyanye na ICT, gusa iki kigo kikaba kizanakorana n’ibindi bihugu bitandukanye muri Afurika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kigo cyubatse izina mu rwego rw’isi, Inmarsat, ngo biteganyijwe ko kizamara amezi agera kuri 12 gisa n’ikiri mu igerageza mu mujyi wa Kigali, harebwa cyane impinduka mu bijyanye n’itumanaho rya interineti.
Uyu mushinga wo gukorana n’iki kigo atari ku ruhande rw’u Rwanda gusa, ukaba unashingiye ku masezerano yo kunoza imijyi hifashishjwe ikoranabuhanga ahuriweho n’ibihugu byose byitabiriye iyi nama byagiranye azwi nka Smart Africa Alliance.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana, yavize ko uku gushora imari muri ibi bikorwa bizafasha cyane mu bijyanye n’imiyoborere, kunoza serivisi zihabwa abagenerwabikorwa ndetse binafite umumaro munini mu kuzana impinduka mu mibereho y’umuturage.
Umuyobozi w’ikigo Inmarsat, Rupert Pearce we yavuze ko ubu bufatanye bugamije cyane gutuma ibihugu byo ku mugabane w’Afurika bihuriye kuri aya masezerano bibasha gusimbuka bikagera ku rundi rwego, bugateza imbere ibikorwa byo kwihangira imirimo, inganda ndetse no ku baturage ku giti cyabo kuko bizafasha mu kubahuza.
Yagize ati “uruhare rw’iki kigo Inmarsat mu masezerano ya Smart Africa Alliance ni ukongerera ubushobozi abagize ibyo bihugu, byongeye kuba ari ikigo kimwe ku isi kiyoboye ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bya satellite bikazafasha cyane haba muri ibi bihugu ndetse by’umwihariko ku Rwanda mu guhindura ubuzima bw’abaturage bityo bikazateza imbere ibijyanye n’ubukungu.
Uretse iki kigo, ibi bihugu byanagiranye amasezerano n’ikindi kigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft, na cyo gifite gukwirakwiza ibijyanye na za mudasobwa n’ibindi bikoresho bitandukanye by’itumanaho.
Kimwe n’andi masezerano yose u Rwanda rufite kugirana n’ibigo bitandukanye bikomeye ko isi, ibi bigo bifite muri gahunda guteza imbere umugabane w’Afurika mu gihe ugaragaza ubushake n’inyota byo kugendana n’ibigezweho.
Sebuh Hellulah, umuyobozi wa Microsoft muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, avuga ko iki kigo kizakora ibishoboka ngo kigaragaze uruhare rwa cyo mu guteza imbere umugabane kiwugezaho ibikenewe kandi by’ibanze.
Aya masezerano kandi azasinywa hagati y’ibi bihugu n’ikigo Anteverti, gifite ibijyanye na tekiniki mu nshingano, aho kizaha ubushobozi iyi mijyi mu kubasha kuba yakwikemurira ibibazo muri uru rwego, iyi mijyi ikazakorana mbere na mbere na Conesa yo muri Esipanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri aya masezerano ya Smart Afurika, hiyongereyemo abanyamuryango bashya barimo Afurika y’Epfo ndetse na Cameroon byatumye ibihugu by’ibinyamuryango byuzuza umubare 20.
Nikolay Nikiforov, Minisitiri w’itumanaho mu gihugu cy’u Buruziya, yavuze ko igihugu cye na cyo kiteguye gufatanya n’Afurika mu guteza imbere aya masezerano, mu bijyanye n’ikoranabuhanga
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


