U Rwanda rugiye kohereza izindi ngabo muri Repubulika ya Centrafrica

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kigiye kongerera imbaraga ingabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA).

Ni ingabo zibumbiye mu ikompanyi ya Motorised Infantry Company, aho abasirikare bagera ku 140 bagomba kuba bari muri kiriya gihugu bitarenze ku itariki ya 26 Nzeri, ibikoresho bya bo n’ibindi bizifashishwa bikaba byaratangiye kujyanwa kuya 16 uku kwezi.

Izi ngabo zizaba ziri muri kiriya gihugu hamwe n’izindi ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa igihe kingana n’amezi 4 mu gihe hazaba hategerejwe ko zihabwa ubundi butumwa.

Ni nyuma y’uko MINUSCA isabye amaraso mashya mu gukaza amahoro n’umutekano mu mujyi wa Bangui, aho byabaye ngombwa ko u Rwanda na rwo rwoherezayo abandi basirikare bityo aba bakaba bagiye gufasha abasanzweyo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Izi ngabo hamwe n’izindi zisanzweyo, biteganyijwe ko zizafasha abaturage kugera ku mutekano mu gihe hari abagizi ba nabi bakomeje kuwuhungabanya.

U Rwanda, ni kimwe mu bihugu bigaragaza uruhare runini mu bikorwa byo kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku mugabane w’Afurika, by’umwihariko muri Repubulika ya Centrafrica aho ziri guhera mu mwaka wa 2014.

Abasirikare b’u Rwanda kandi, ni bamwe mu bakunze kugaragara bahawe imidari y’ishimwe aho bari mu butumwa bw’amahoro kubera uburyo baba bitwaye mu byo bakora bafasha abo bacungira umutekano ibikorwa bibateza imere mu mibereho no mu kubabungabungira amahoro.

RDF.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *