Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama (MICE), kirabarura igihombo kingana na miliyoni $48 (asaga miliyari Rwf 45), cyatewe n’isubikwa ry’inama u Rwanda rwari kwakira, biturutse ku cyorezo cya coronavirus.
Ibi Minisitiri w’Ubucutuzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yabitangarije mu kiganiro n’Itangazamakuru yatanze ejo kuwa Mbere, cyari kigamije gusangiza abanyarwanda amakuru ajyanye na coronavirus
Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko n’ubwo ibi byabaye, u Rwanda rutagomba gutakaza ikizere kuko hari ibindi bikorwa byagiye bigerageza kuziba iki cyuho. Yagize ati“ Nubwo tutazabasha kwinjiza amafaranga nk’ayo twinjizaga hagati y’imyaka 10 na 15 ishize, IMF ivuga ko u Rwanda rugifite amahirwe yo kubona ubwiyongere ku bukungu bungana na 2%”.
Hagati y’ukwezi kwa Mata na Gicuransi 2020 honyine, u Rwanda rwari rumaze gusubika inama zigera kuri 20 zatumye ruhomba miliyoni $10 (miliyari Rwf 9.5), angana na 10% by’ayo u Rwanda rwinjiza.
Mu nama zashyize u Rwanda mu gihombo harimo n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM) yagombaga guteranira I Kigali muri Kamena 2020. Iyi nama yonyine yari iteganyirijwe kwakira abantu hafi 10,000 barimo abakuru b’Ibihugu 52, igasigira u Rwanda agera kuri miliyoni $700 ajya kuba inshuro 2 z’ayo Ubukerarugendo bwari busanzwe bwinjiza buri mwaka.
Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko amafaranga u Rwanda rwagombaga kwinjiza mu mezi 4 ya mbere ya 2020, yagabanutseho 35% ugereranyije n’ibindi bihe bisanzwe.
Guverinoma iherutse gutangaza ko yashyize miliyari Rwf 200 mu kigega kigamije kuzahura ubukungu (Economic Recovery Fund), azashorwa mu kuzahura Ubukerarugendo ndetse no kunganira inshoramari riciriritse ngo ryongere ryisuganye.


