WhatsApp Image 2025-08-15 at 16.50.45

U Rwanda rurakataje mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rumaze gukataza mukorohereza abaturage mu kwegerezwa ibikorwaremezo bidahumanya ikirere cyane nk’Imodoka zikoresha amashanyarazi mu mwanya w’ibikomoka kuri Peteroli nka mazutu na lisansi zohereza mu kirere imyuka ihumanya, irimo nka dioxyde de carbone (CO₂), monoxide de carbone (CO), nitrogen oxides (NOx), n’ibindi binyabutabire.

Mu bushakashatsi bwa kozwe byakunze kugaragara ko iyi myuka yangiza umwuka duhumeka, igatera indwara z’ubuhumekero, kanseri, ndetse ikanagira uruhare rukomeye mu kongera ubushyuhe ku isi.

Iyo modoka itwaye abantu cyangwa ibicuruzwa, moteri yayo ikoreshwa na lisansi cyangwa mazutu ikora igikorwa cyo gutwika ibyo bikomoka kuri peteroli. Mu gutwika, habaho kurekurwa kw’imyuka yangiza ikirere, yoherezwa hanze binyuze mu cyuma cy’umwotsi.

Imyuka nk’iyi ni yo ituma habaho ubushyuhe bwinshi ku isi (réchauffement climatique), imvura irimo aside (acid rain), umwuka mubi muri za mijyi (smog), ndetse n’ingaruka ku buzima bw’abantu n’ibinyabuzima.

Imodoka z’amashanyarazi zo ntizohereza iyo myuka yangiza, kuko zidatwika ibikomoka kuri peteroli. Iyo amashanyarazi zikoreshwa aturuka ku ngufu zisubira nka izuba cyangwa umuyaga, ziba nta ruhare na ruto zigira mu kwangiza ikirere.

Ibi bituma zifatwa nk’igikoresho cy’ingenzi mu rugamba rwo kurengera ibidukikije no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ni  nayo mpambu Sosiyete ya BasiGo Rwanda kuri ubu yamaze gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gukoresha imodoka zifashisha amashanyarazi gusa mu gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara zitandukanye z’igihugu.

Ni imodoka nshya zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rungana n’ ibirometero 350 ku nshuro imwe ivuye ku muriro, bivuze ko ishobora kuva Kigali igasubirayo ivuye Rubavu, Huye, Nyagatare, Rusumo cyangwa Karongi nta kongera kuyishyira ku muriro.

Izi bisi z’ubwoko bubiri harimo ifite imyanya 35 n’ifite imyanya 42, zikaba zitezweho guhindura uburyo bwo gutwara abagenzi mu gihugu, binyuze mu gutanga serivisi zinoze, zisukuye kandi zidafite imyuka ihumanya ikirere.

BasiGo ikaba kandi yabaye Sosiyete ya mbere Ihawe  uburenganzira  bwo Gukorera Bateri z’uruganda CATL rukomeye ku isi rukora bateri zikoreshwa mu modoka z’amashanyarazi (EVs) n’ibinyabiziga bitangriza ibidukikije mu gice cy’Umugabane  w’Afurika cyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara

Binyuze muri iyo mikoranire, BasiGo Kenya na BasiGo Rwanda zizaba zihagarariye serivisi za CATL muri ako karere. Nk’ikigo gihawe uburenganzira, abakozi mu ishami rya serivisi ya BasiGo muri Kenya no mu Rwanda bazahabwa amahugurwa yihariye n’ibikoresho bitangwa na CATL kugira ngo babashe gutanga serivisi zo gusana bateri ku rwego rw’akarere ka Africa.

Jit Bhattacharya, Umuyobozi Mukuru wa BasiGo avuga ko iyi ari intambwe ikomeye kuri BasiGo ndetse ari ni n’ikimenyetso cy’uko ubushobozi twubatse muri Kenya no mu Rwanda bwizewe.

Ati : “Bateri ni igice cy’ingenzi kurusha ibindi mu modoka zikoresha amashanyarazi, kandi CATL niyo iza imbere ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya bateri. Ubu bufatanye buzatuma dushobora gukomeza gukurikirana imikorere ya bateri za CATL muri Afurika, mu ma bisi yacu, no ku bandi bose batunze imodoka zikoresha amashanyarazi kuri uyu mugabane.”

BasiGo izajya ikusanya bateri zimaze kurangiza igihe cyazo, bigafasha mu kuzishyira mu bindi bikorwa bifite umumaro muri Afurika, Iyi ntambwe yo kugirwa umufatanyabikorwa wa CATL ibaye mu gihe isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi riri kwaguka cyane muri Afurika, cyane cyane mu bijyanye no gutwara abagenzi ndetse n’ubucuruzi muri rusange.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *