Leta y’u Rwanda n’ibigo bifatanyije na yo byatanze ikirego gisaba indishyi zingana na miliyoni 386 z’amadolari ya Amerika, ahwanye na miliyari zisaga 574 Frw, kuri kompanyi y’itumanaho yo muri Koreya y’Epfo, KT Corporation, mu makimbirane akomeje kuvuka ku mushinga wa murandasi ya 4G mu Rwanda.
Nk’uko ikinyamakuru KT Press cyabitangaje ku wa 28 Ukwakira 2026, ikirego cyatanzwe ku wa 20 Ukwakira 2026 mu Rukiko Mpuzamahanga rukemura amakimbirane (Permanent Court of Arbitration – PCA).
Abatanze ikirego ni Leta y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) n’Ikigega Agaciro Development Fund.
KT Corporation yatangaje ko yakiriye icyo kirego, ariko ivuga ko yamaganye uburyo u Rwanda rwabaze ayo mafaranga.
Mu 2013, u Rwanda na KT Corporation bashinze ikigo KT Rwanda Networks (KTRN), kigamije kubaka no gucunga ibikorwaremezo bya murandasi ya 4G LTE mu Rwanda.
KT Corporation ifite imigabane ingana na 51% muri icyo kigo, mu gihe Leta y’u Rwanda ifitemo 49%.
Mu masezerano impande zombi zagiranye, KT ni yo yagombaga gutanga amafaranga yo kubaka urusobe rw’itumanaho rya 4G, mu gihe u Rwanda rwatanze ibikorwaremezo bya fibre optique, uburenganzira bwo gukoresha imirongo y’itumanaho n’impushya zo gucuruza serivisi z’urusobe rw’itumanaho.
Aya masezerano kandi yahaye KTRN uburenganzira bwihariye bw’imyaka 25 bwo gucuruza serivisi za 4G ku bandi batanga serivisi z’itumanaho.
Icyakora, mu Ukwakira 2022, u Rwanda rwatangaje gahunda yo guhagarika ubwo burenganzira bwihariye. Mu 2023, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwabuhagaritse ku bijyanye na 4G n’ikoranabuhanga riyikurikira, ruvuga ko amasezerano yari asanzweho atagihuye na politiki y’igihugu yo guteza imbere murandasi n’itumanaho.
Icyo cyemezo cyafunguye amarembo ku bandi bashoramari n’abatanga serivisi z’itumanaho kugira ngo bashobore kubaka imiyoboro yabo ya 4G, bityo isoko rirushaho kwaguka no guhangana.
Muri Werurwe 2026, KT Corporation yasabye kuva muri KTRN ikoresheje uburenganzira bwo gusaba ko imigabane yayo igurwa, buzwi nka put option.
Iyi kompanyi yasabye hafi miliyoni 152 z’amadolari ya Amerika, ivuga ko u Rwanda rutubahirije inshingano rwari rufite mu masezerano agenga abafatanyabikorwa b’icyo kigo.
U Rwanda rwamaganye icyo kirego, na rwo ruhita rugana urwego mpuzamahanga rukemura amakimbirane, rusaba indishyi za miliyoni 386 z’amadolari.
U Rwanda rushinja KT kutubahiriza inshingano zimwe na zimwe zari mu masezerano, rukavuga ko ikwiye kwishyura ibyangijwe n’ibyo birego.
Ku rundi ruhande, KT ntivuga rumwe n’u Rwanda ku mibare n’impamvu zishingirwaho mu gusaba izo ndishyi, kandi yatangaje ko iziregura muri urwo rubanza.
Urwego mpuzamahanga rukemura amakimbirane ruzasuzuma inshingano za buri ruhande mu masezerano, impamvu KT ishaka kuva muri KTRN n’ishingiro ry’indishyi u Rwanda rusaba.
Umwanzuro uzafatwa ni wo uzagaragaza niba hari uruhande rugomba kwishyura urundi n'uburyo bizakorwamo
Kugeza ubu, nta ruhande ruratsinda uru rubanza. KT isaba miliyoni 152 z’amadolari kugira ngo itange imigabane yayo mu gihe u Rwanda rusaba miliyoni 386 z’amadolari nk'indishyi.



