_111746668_olivier-nduhungirehe

U Rwanda ruremeza ko ruzavana ingabo muri Mozambique inkunga nihagarikwa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko: “U Rwanda ruzavana ingabo zarwo muri Mozambique niba rutijejwe inkunga irambye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.” Yasubizaga amakuru yerekana ko inkunga yatangwaga n’Ubumwe bw’u Burayi ishobora kuzahagarikwa muri Gicurasi uyu mwaka.

Guverinoma y’u Rwanda yari yerekanye ko Ikigo cy’Amahoro cy’u Burayi cyatanze hafi miliyoni 20 z’amayero yo kohereza ingabo, ariko ko ikiguzi ku Rwanda “cyikubye inshuro 10.”

Nduhungirehe abinyujije kuri X yagize ati: “Ntabwo ari “u Rwanda rushobora kuvayo”, ni “u Rwanda ruzavana” ingabo zarwo muri Mozambique, niba rutijejwe inkunga irambye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado”.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo twakoresheje miliyoni amagana z’amadolari kandi abasirikare bacu ba RDF ntabwo batanze igitambo ngo batekanishe aka karere, byemerere abavanwe mu byabo gusubira mu rugo, abana basubire ku ishuri, ubucuruzi bwongere gufungura, ndetse n’ishoramari rinini muri LNG ryongere gusubukurwa, kugirango tubone abasirikare bacu b’intwari bibazwaho, basigwa icyasha, banengwa, bashinjwa, cyangwa bahabwa ibihano n’ibihugu n’ubundi byungukira mu butabazi bwacu muri Mozambique.”

Yongeyeho ati: ” Twiteguye kuva muri Mozambique niba akazi kacu n’ibyo tumaze kugeraho bidahawe agaciro bikwiriye ”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *