U Rwanda ruri gushaka abashoramari bo guhinga urumogi

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), yatangaje ko iri gushaka abashoramari bo guhinga urumogi ruzavamo imiti yifashishwa mu buvuzi.

Ni nyuma y’igihe kirekire igihingwa cy’urumogi kitemewe mu Rwanda ndetse n’ubucuruzi bwarwo buri mu byaha bihanwa n’amategeko.

Guverinoma yavuze ko hari umubare ushimishije w’abantu bagaragaje bifuje gukorana na yo kuri uyu mushinga, iboneraho kurarika abandi babyifuza gutanga gahunda y’imikorere mbere y’uko RDB na NAEB bakorana na bo.

Icyemezo cyo guhinga urumogi ruzajya rwohereza hanze, cyanemerejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku munsi w’ejo.

Urumogi rwemewe guhingwa mu Rwanda, mu gihe hari hashize igihe Guverinoma yarufatiye ingamba zikomeye, cyane urwaturukaga mu bihugu duturanye na Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Tanzania.

Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko mu 2014 honyine, abantu bagera ku 2,151 batawe muri yombi bashinjwa ubucuruzi bw’urumogi, bigasobanura ko abantu 5 batabwaga muri yombi buri munsi.

Mu 2015 abafashwe baragabanutse bagera kuri 205, mu gihe mu 2016, abafashwe bongeye kwiyongera bakagera ku bantu 294.

Muri 2017 abafafiwe mu bikorwa byo gucuruza urumogi barengaga 1,000, ndetse no muri 2018 bagera kuri uwo mubare.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yavuze ko urumogi mu Rwanda ruzahingwa mu buryo budaha icyuho abakoresha ibiyobyabwenge.

Ati: “Ntabwo bizaha icyuho abakoresha ibiyobyabwenge. Itegeko rihana abakoresha ibiyobyabwenge rirahari, rizakomeza kubahirizwa.”

Inyandiko yateguwe na RDB iheruka kujya ahagaragara, ivuga ko urumogi ruzafasha u Rwanda kongera umubare w’amafaranga rukura mu bicuruzwa rwohereza mu mahanga, guhanga imirimo ku baturage bazaba baturiye mu bice baruhinga n’aho barutunganya go gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda mu kureshya abashoramari binyuze mu kubashyiriraho amategeko n’amabwiriza batasanga ahandi.

U Rwanda kuba rwemeje ihingwa ry’urumogi si igitangaza, kuko ubuhinzi bwarwo busanzwe bunemewe mu bihugu bimwe na bimwe byo mu karere ruherereyemo.

Muri Uganda, amasosiyete arenga 100 yasabye impushya zo guhinga urumogi. Muri Mata uyu mwaka isosiyete imwe yagurishije ibiro 250 muri Israel, kuri $ 1.500 ku kilo.

Ibura ry’urumogi muri Isiraheli ryatumye abayobozi muri Tel Aviv begera abarucuruza muri Uganda, kugira ngo bazibe icyuho. Uganda ifite isoko rya 2,5 z’urumogi mu nganda zikora imiti muri Israel.

Muri Kenya ho muri Werurwe umwaka ushize, guverinoma yahatiwe guhakana yivuye inyuma ko yahaye isosiyete y’Abanyamerika ifite isambu yo gukodesha imyaka 25 yo guhinga urumogi. Kenya yamaganye aya makuru ivuga ko guhinga no gukoresha urumogi bikomeje kutemerwa mu gihugu.

Mu Ukuboza umwaka ushize Zambia yo yatangaje ko igamije kwinjiza miliyari 30 z’amadolari ya Amerika ku mwaka mu buhinzi bw’urumogi.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. U Rwanda ruri gushaka abashoramari bo guhinga urumogi
    Ubundise karekose!! Canabis ni fresh, iyo ukabashije, kagufasha gufeeling, ukirirwa umerewe neza,naho abavuga ngo umuntu urunywa n’umupfu, wapi twese tuzapfa ark niyo utarushoboye urunywa, nubundi uba urumupfu, harakabaho Rwanda, kbs oyeeeee! Widy wenda yahenduka.

    1. U Rwanda ruri gushaka abashoramari bo guhinga urumogi
      Hahahahahahaaaaa, kweli? Kuri kuzima ni ko bizwiko urumogi urkoresheje nabi ari kiyobyabwenge. Ku rundi ruhande ni umuti iyo inganda zirutunganije, ruvamo imiti yifashishwa kwa muganga mu bitaro bivura abantu. Mu buryo bwa gakondo bavuga ko iyo habaye icyorezo cya KORERA cg MACINYA mbese no gucibwamo, ugashyira gake mu gikoma cy ibinyampeke bitari ibgoli uhita ukira mu kanya gato. Aborozi ngo nabo baruvuza inka iyo iri guhitwa, cg ifite uburwayi butuma irarisha ishishikaye.
      Ariko Urumogi ni IKIYOBYABWENGE pe. Tubona abo rwagize imbata barunyoye cyane uko bazezengeye, n iyo baruretse bararunyoye cyane ubona batari tayari mu gutekereza neza.

    2. U Rwanda ruri gushaka abashoramari bo guhinga urumogi

  3. U Rwanda ruri gushaka abashoramari bo guhinga urumogi
    Hari abavuga ko na kera mur Republic ya kabiri rwahingwaga mur Nyungwe rwihishwa rukoherezwa mu bufransa, bakavuga ko ari ikawa.

  4. U Rwanda ruri gushaka abashoramari bo guhinga urumogi
    Hari abavuga ko na kera mur Republic ya kabiri rwahingwaga mur Nyungwe rwihishwa rukoherezwa mu bufransa, bakavuga ko ari ikawa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *