U Rwanda ruri gushaka uko rwacyura Abanyarwanda bari muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko iri gushaka uburyo yacyura Abanyarwanda bari muri Ukraine muri iki gihe u Burusiya bwatangiye kugabayo ibitero.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage unaruhagarariye muri Ukraine, Igor Cesar yatangaje ko bari gushaka uko bacyura aba Banyarwanda gusa ngo biragoye kuko imioaka ya Ukraine ifunze.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Ambasaderi Cesar yagize ati: “Turi gushaka uko twabacyura ariko ikibazo ntabwo kiri kugenda neza, imipaka irafunze, ubu turi gusuzuma ikibazo kandi turi kugerageza gukomeza kuvugana n’abenegihugu bacu, by’umwihariko mu duce tugabwamo ibitero.”

Umuyobozi ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Uwimbabazi Maziyateke Sandrina na we yemeje ko bari gukurikirana intambara iri kubera muri Ukraine, kandi hari gukorwa igishoboka mu rwego rwo gushaka uko abariyo bavanwayo.

Mupenzi Fred uhagarariye Abanyarwanda baba muri Ukraine yemeza ko abariyo bari hagati ya 80 na 90, hafi ya bose bakaba ari abanyeshuri keretse 5 bonyine. Yasobanuye ko 31 muri bo bari mu duce twagezemo ibi bitero.

Bivugwa ko mu gihe kubacyura byaba bishobotse, bazavanwa muri Ukraine babanze kunyura muri Pologne.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *