Valentine Rugwabiza uhagarariye mu buryo buhoraho Guverinoma y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021 yagaragaje ko iki gihugu gifite impungenge z’uko Abanyarwanda umunani (8) baherutse koherezwa muri Repubulika ya Niger hari ubwo baba ikibazo ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Urwego mpanabyaha rwa UN rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzania, IRMCT, ni rwo ruherutse kubohereza muri Niger mu cyumweru gishize, nyuma y’aho barangije ibihano bari barakatiwe ku byaha bya jenoside.
Carmel Agius uyobora uru rwego yahishuriye akanama ka UN gashinzwe umutekano ko Abanyarwanda 8 boherejwe hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’uyu muryango na Guverinoma ya Niger iyoboye aka kanama muri uku kwezi, vuba uwa 9 na we akazoherezwa.
Aba Banyarwanda uko ari 8 ni: Anatole Nsengiyumva, Innocent Sagahutu, Prosper Mugiraneza, Justin Mugenzi, Casimir Bizimungu, Jerome Bicamumpaka, André Ntagerura.
Rugwabiza imbere y’Akanama ka UN gashinzwe umutekano, yavuze ko aba Banyarwanda boherezwa, uru rwego mpanabyaha na Guverinoma ya Niger bitigeze bimenyesha Guverinoma y’u Rwanda, ati: “U Rwanda rwatunguwe no kutamenyeshwa n’uru rwego cyangwa Niger ku iyoherezwa ry’aba Banyarwanda.”
Uyu mudipolomate yakomeje avuga ko byagaragaye ko bamwe uru rwego rurekuye, bagera mu mahanga bagatangira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’akarere, akibaza niba kuri aba bitazagenda ko.
Hari icyo yasabye igihugu cyabakiriye. Ati: “Twiteze ko Nigeri izagira inshingano yo gukurikirana niba aba bantu batazifashisha ubutaka bwayo bakora ibikorwa bishyigikira ibihungabanya umutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari kuva mu binyacumi by’imyaka bishize.”
Yasabye ko uru rwego rwazasobanurira Komite y’Inteko Rusange ya UN iby’iri yoherezwa ry’Abanyarwanda 8, rukanasobanura niba bazabeshwaho n’ingengo y’imari rugenerwa cyangwa hari ubundi buryo bazabaho.
Aba Banyarwanda uko ari 9 nyuma yo kurangiza igihano, bari barabuze ibihugu bibakira, baguma mu nyubako z’uru rwego rwa UN i Arusha. Guverinoma y’u Rwanda yari yaratangaje ko yiteguye kubakira, ariko bo bagaragaje ko batifuza kugaruka.




2 Responses
U Rwanda ruribaza ku Banyarwanda 8 boherejwe muri Niger rutabimenyeshejwe
ALIKO NIBA ABANTU BARARANGIJE IBIHANO BYABO NDUMVA BAJYA AHO BASHAKA
U Rwanda ruribaza ku Banyarwanda 8 boherejwe muri Niger rutabimenyeshejwe
ALIKO NIBA ABANTU BARARANGIJE IBIHANO BYABO NDUMVA BAJYA AHO BASHAKA