U Rwanda rwagaragaje ko rwifuza kwinjira mu masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu bwa Kenya n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EPA), nk’uko byemejwe n’umuyobozi mukuru, rukaba rwaba rubaye igihugu cya mbere cy’abafatanyabikorwa muri EAC kibikoze.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama, Ambasaderi Henriette Geiger, Umuyobozi w’intumwa z’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Kenya, yavuze ko u Rwanda rwerekanye ko rwifuza kwinjira muri ayo masezerano.
EPA yatangiye gukurikizwa mu kwezi gushize, yemerera ibicuruzwa bivuye muri Kenya gusonerwa umusoro mu bihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.
“Birasa naho u Rwanda rwiteguye kwinjira (EPA). Bagaragaje ko babyifuza ariko ntituratangira kubiganiraho ”, ibi bikaba byavuzwe na Madamu Geiger.
Yakomeje agira ati: “EPA yagombaga kuba amasezerano y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wose. Tugomba kureba niba abandi bazatwiyungaho ”.
Geiger yabivugiye i Nairobi ubwo yasuraga umunyamabanga wa Guverinoma ushinzwe ishoramari, ubucuruzi n’inganda, Salim Mvurya nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ivuga.
Kenya ni cyo gihugu cyonyine muri EAC kitari bwatangirea mu masezerano nk’aya yo gusonerwa imisoro ku isoko rya EU.
Ibindi bihugu bya EAC byagiye byoroherwa no gusonerwa imisoro mu muryango w’ubukungu ukungahaye kuko byagenwe nk’ibihugu biri mu nzira y’iterambere.
EAC yemereye Kenya kugirana amasezerano y’imande ebyiri n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ihitamo ko ibindi bihugu byazinjira nyuma.
Hari impungenge z’abafatanyabikorwa batandukanye bavuga ko aya masezerano ya EPA hagati ya Kenya na EU ashobora kugira ingaruka ku nzego zimwe na zimwe kuko izafasha ibicuruzwa bihendutse biva mu bihugu by’u Burayi kwinjira mu gihugu.
Bwana Mvurya yakuyeho ubwo bwoba, avuga ko ibikomoka ku buhinzi biva mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi biri mu rutonde rw’ibicuruzwa biva muri uyu muryango bitazasonerwa imisoro ku isoko rya Kenya.
Ati: “Urutonde rukomeye rw’ibicuruzwa birimo ibikomoka ku buhinzi ruri mu bidasonewe”.
Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi niwo wa mbere Kenya yoherezamo ibicuruzwa byinshi mu byo yohereza mu mahanga.
U Burayi ni ubwa gatatu mu kwakira ibicuruzwa bya Kenya inyuma ya Afurika (43.2 ku ijana) na Aziya (25.8 ku ijana).
Ibyo iki gihugu cyohereza mu Burayi cyane ni umusaruro w’ubuhinzi harimo icyayi, ikawa, indabyo, n’ibishyimbo n’amashaza.
Muri EPA, biteganyijwe ko Kenya izoroshya imisoro ku bicuruzwa biva mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi guhera mu mwaka wa karindwi amasezerano atangiye gukurikizwa, bivuze ko bizaba ari mu 2031. Bizakomeza kugenda byoroha buhoro buhoro kugeza mu mwaka wa 25 wa EPA.
Bwana Mvurya yagize ati: “Ni ngombwa ko abacuruzi ndetse n’abashoramari bamenyeshwa byimazeyo uko biteye, atari ku bikorera gusa ahubwo no ku bigo bya Leta ndetse na guverinoma.”
Kenya ifitanye kandi EPA n’u Bwongereza, yatangiye gukurikizwa muri Werurwe 2021. Aya masezerano nayo yemerera ibicuruzwa bya Kenya gukomeza kugera ku isoko ry’u Bwongereza nta musoro kandi nta quota nyuma yo gusohoka mu bihugu by’u Burayi.


