U Rwanda rurohereza muri Mozambique abasirikare n’abapolisi 1,000

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga, yohereza muri Mozambique abasirikare n’abapolisi babarirwa mu gihumbi, mu rwego rwo gufasha ingabo za kiriya gihugu kukigaruramo umutekano.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko aba basirikare boherezwa mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu mujyaruguru ya Mozambique, nyuma y’ubusabe bwa Leta ya kiriya gihugu.

Kuva muri 2018 iriya ntara yakunze kwibasirwa n’ibitero bikomeye by’inyeshyamba zo mu mutwe wa Islamic State, byasize abarenga 3,500 batakaje ubuzima mu gihe ababarirwa mu 400,000 bavuye mu byabo.

Muri Mata uyu mwaka Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yagiriye uruzinduko i Kigali hano mu Rwanda aho yabonaniye na mugenzi we, Paul Kagame, bagirana ibiganiro bishingiye ku gufatanya kurwanya iterabwoba.

Ni na bwo Perezida Nyusi yasabye Kagame ko u Rwanda rwakohereza muri Mozambique ingabo zo gufatanya n’iza kiriya gihugu mu guhangana na Islamic State, gusa icyo cyifuzo kibanza gukomwa mu nkokora n’Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC).

Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ubwo bahuriraga mu nama ya Troika yigaga ku kibazo cy’umutekano muke wa Mozambique yabaye muri Gicurasi uyu mwaka, bari bagaragaje ko niba u Rwanda rushaka gufasha Mozambique kugarura umutekano, rwanyura mu buryo buteganywa na SADC busanzwe buhari.

Mbere y’icyumweru ngo iyo nama ibe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo iyoboye SADC, Naledi Pandor, yari yatangaje ko” SADC niyo igomba kuyobora iki kibazo. Hari ibihugu bimwe byagiranye amasezerano na Mozambique ariko igitekerezo cyacu ni uko SADC ari iza mbere kuri iyi ngingo.”

Byari mbere y’uko Minisitiri Pandov ahurira muri Afurika y’Epfo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bakaganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibibazo bya Mozambique.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ingabo n’abapolisi yohereza muri Mozambique zizakorana n’iza Mozambique ndetse na SADC.

Yunzemo iti: “Uku kohereza ingabo gushingiye ku mubano mwiza hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Mozambique, nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye atandukanye hagati y’ibihugu byombi mu 2018 kandi rishingiye ku bushake bw’u Rwanda ku mahame yo kurinda (R2P) n’amasezerano yo mu 2015 ya Kigali yo kurinda abasivile.”

Guverinoma yavuze ko itsinda ry’u Rwanda rizaba rifite inshingano zo gushyigikira ubuyobozi buriho Mozambique, kurwanya abahungabanya umutekano w’icyo gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye bya Mozambique.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV-[>https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ/videos]


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *