U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko mu minsi iri imbere u Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya byiyongera kuri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo rye risoza umwaka wa 2021 yabwiyemo Abanyarwanda uko umwaka urangiye igihugu gihagaze.

Yavuze ko uyu mwaka usize ubukungu bw’u Rwanda bwariyongeye cyane, n’ubwo igihugu kimaze imyaka ibiri gihanganye n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Is.

Perezida Kagame yavuze ko igituma u Rwanda rugera ku iterambere rirambye ari ukubera ubufatanye buhamye rufitanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, baba ibigo bitandukanye ndetse n’ibindi bihugu.

Yavuze ko u Rwanda rwashyize ku isonga ukwishyira hamwe kw’akarere, ndetse no hanze yako, hashakwa abafatanyabikorwa no mu zindi nzego zarubyarira inyungu harimo ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano mu bihugu bya Centrafrique na Mozambique.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushobora gushaka abandi bafatanyabikorwa biyongera kuri ibi bihugu byombi.

Ati: “Dukomeje gushimangira umubano w’igihugu cyacu n’ibindi bihugu byo mu karere ndetse no hanze yako, tunashakisha ibindi bishya byatubyarira inyungu twese. Ibi birimo ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique.”

“U Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n’ibindi bihugu, kuko umutekano n’umutuzo by’igihugu cyacu birinzwe kandi bigikomeje gushyirwa imbere.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hagikomeje kurebwa ko umuntu wese wahungabanya umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda yafatwa maze agashyikirizwa ubutabera kugira ngo abibazwe.

U Rwanda rusanzwe rufite ingabo mu bihugu bya Centrafrique na Mozambique zagiye kurwanya ibikorwa by’iterabwoba binyuze mu masezerano y’ubufatanye rwasinyanye n’ibi bihugu.

Rufite muri Centrafrique kandi no mu bihugu bya Sudani na Sudani y’Epfo ingabo zagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya
    Nibyiza Gufashanya no Guterana ingabo mubitugu

  2. U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya
    Nibyiza Gufashanya no Guterana ingabo mubitugu

  3. U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya
    Nibyiza Gufashanya no Guterana ingabo mubitugu

  4. U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya
    Nibyiza Gufashanya no Guterana ingabo mubitugu

  5. U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya
    Nibyiza Gufashanya no Guterana ingabo mubitugu

  6. U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya
    Nibyiza Gufashanya no Guterana ingabo mubitugu

  7. U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya
    Nibyiza Gufashanya no Guterana ingabo mubitugu

  8. U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya
    Nibyiza Gufashanya no Guterana ingabo mubitugu

  9. U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya
    Nibyiza Gufashanya no Guterana ingabo mubitugu

  10. U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya
    Nibyiza Gufashanya no Guterana ingabo mubitugu

  11. U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya
    Ingabo z’u Rwanda rdf zikomereze aho mukubungabunga umutekano ku isi, isi ihinduke paradizo.

  12. U Rwanda rushobora kohereza ingabo zarwo mu bindi bihugu bishya
    Ingabo z’u Rwanda rdf zikomereze aho mukubungabunga umutekano ku isi, isi ihinduke paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *