U Rwanda ruvuga ko abaturage barwo umunani bari muri Niger batashye nta kibazo bagira

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, avuga ko Abanyarwanda umunani bari muri Niger, badakwiriye kugira impungenge zo gutaha mu rwababyaye kuko nta kibazo bzahura nacyo bari mu gihugu.

Abanyarwanda umunani bari bangiwe guhabwa ubuhungiro na Niger nyuma yo kurangiza ibihano bari barakatiwe no kugirwa abere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.

Ku baba aba Banyarwanda bagira impungenge ko nibagera mu Rwanda bazigirizwaho nkana, bakongera kugezwa mu nkiko, Mukulalinda yavuze ko ibi bitabaho ku gihugu nk’ u Rwanda kigendera ku mategeko.

Yabwiye IGIHE ati ” Ntihazagire uwitwaza ko nagera mu Rwanda azongera kuburana, tugendera ku mahame mpuzamahanga avuga ko iyo umuntu yaburanye icyaha akagirwa umwere cyangwa se akaburana, ntabwo icyaha akiburana kabiri, dutanga n’ingero z’ababuraniye mu Bubiligi, barirukanwa bagera hano ariko ubu arahari (…).”

Mukuralinda yavuze ko nk’uko kugeza ubu hari Abanyarwanda bagitahuka na bariya bashatse kugaruka mu gihugu cyabo bashobora kuza kandi nta kibazo bashobora kugirira mu gihugu cyabo.

Gusa ngo ariko ” Umunyarwanda widegembya afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka.”

Umwe muri aba Banyarwanda, Capt Innocent Sagahutu, we yatangarije BBC ko we na bagenzi be badashaka kujya mu Rwanda. Benshi bafite imiryango iba mu bihugu byo mu Bulayi na Amerika.

Niger ku wa 3 Mutarama 2022 yatangaje ko yongereye iminsi 30 yo kuba bavuye ku butaka bwayo aba Banyarwanda mu gihe hagishakishwa umwanzuro kuri iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda ruvuga ko abaturage barwo umunani bari muri Niger batashye nta kibazo bagira
    Mukuralinda akwiye kwibaza akisubiza. Ni gute ubucamanza yigeze gukoramo mu myanya yo hejuru butakurikirana abakomeza kwita abantu abajenosideri kandi nta cyaha bahamijwe? Icyo Sagahutu yavuze kandi nkeka ko buri wese yumva ari ingenzi nuko bifuza kuza mu gihugu cyabo batubitse umutwe. Kuza mu Rwanda ariko bakakubuza kuvuga cyanga ukitwa umujenosideri, ntabwo umuntu yabishyigikira. Urugero ni uwahawe imbabazi nka Ingabire Victoire wimwe uburenganzira bwe, ubuzwa kwegera abandi no kwisanzura mubyo avuga. Ni kenshi wumva ibinyamakuru byegamiye kuri Leta bimwita umujenosideri! Leta rero yagombye gukosora ibi bintu bidusiga icyasha hanze.

  2. U Rwanda ruvuga ko abaturage barwo umunani bari muri Niger batashye nta kibazo bagira
    Mukuralinda akwiye kwibaza akisubiza. Ni gute ubucamanza yigeze gukoramo mu myanya yo hejuru butakurikirana abakomeza kwita abantu abajenosideri kandi nta cyaha bahamijwe? Icyo Sagahutu yavuze kandi nkeka ko buri wese yumva ari ingenzi nuko bifuza kuza mu gihugu cyabo batubitse umutwe. Kuza mu Rwanda ariko bakakubuza kuvuga cyanga ukitwa umujenosideri, ntabwo umuntu yabishyigikira. Urugero ni uwahawe imbabazi nka Ingabire Victoire wimwe uburenganzira bwe, ubuzwa kwegera abandi no kwisanzura mubyo avuga. Ni kenshi wumva ibinyamakuru byegamiye kuri Leta bimwita umujenosideri! Leta rero yagombye gukosora ibi bintu bidusiga icyasha hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *