Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa FDLR nikititabwaho ngo kibonerwe igisubizo, akarere k’ibiyaga bigari katazabona umutekano.
Bigaragara mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo, wavugaga kuri raporo y’ibanga impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ziherutse gushyikiriza akanama k’umutekano.
Iyi raporo, nk’uko Reuters ivuga ko yayibonye yabitangaje kuri uyu wa 4 Kanama 2022, yemeza ko ingabo z’u Rwanda zifatanyije na M23 mu kugaba ibitero ku ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Makolo yatangaje ko “u Rwanda rutavuga kuri raporo itarashyizwe hanze kandi itarahawe agaciro. Akanama ka UN gashinzwe umutekano muri Kamena 2022 kakiriye raporo y’itsinda ry’impuguke itaririmo ikirego na kimwe cy’ibi binyoma, kandi raporo yo hagati yari itegerejwe mu Kuboza. Ubu bushobora kuba uburyo bwo kwirengagiza ibibazo nyakuri.”
Umuvugizi wa guverinoma yagaragaje ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’akarere muri rusange, yerekana ko ikwiye kwitabwaho ikarandurwa. Ati: “Umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari ntiwagerwaho mu gihe ikibazo cya FDLR ikorana na RDC kitakwitabwaho ngo gikemuke.”
Yasobanuye ko FDLR ikorana na Leta ya RDC misiyo y’amahoro ya UN (MONUSCO) imaze imyaka irenga 20 irebera, ntishake igisubizo cy’iki kibazo.
Makolo yakomoje ku bisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri RDC muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, asobanura ko iki gihugu gifite uburenganzira bwo kwirindira ubutaka bwacyo n’umutekane w’abaturage bacyo, kigakumira ikibi.
Kuri M23 u Rwanda rushinjwa gufasha, Makolo yasobanuye ko kubaho k’uyu mutwe witwaje intwaro n’inkomoko yawo kuzwi neza ko ari ikibazo cya RDC “ishaka kugereka umutwaro ku bindi bihugu”.



2 Responses
U Rwanda ruvuga ko ikibazo cya FDLR nikidakemuka, akarere ruherereyemo katazatekana
Mwaramutse bavand
ese mwaramutse neza
nitwa Claude nkaba
ntuye muri congo bunagana
nukuri turasaba ubufasha
naripfite umuryango hano bunagana none wose warantaye ubundi njenyine
nukuri nasigaye bunagana ariko m23 irikurwanaho arik EFRDS ntabwo ishakako nkomeza guhumeka nukuri pfite byishi ngiye gukomez kubabwira murakoze
icyobarikumpora ni
bishe umuvandimwe
wa m23 nanj nica uwa
congo nintwaro zabo
nzi aho bazitsibye murakoz ni claude
ukund igihugu cye
bavandi giye kuja mbaha amakuru yizewe kandi nyabahere kugihe murakoze rwanda mubye
wubahwe abana bawe
tuzakurwanira
U Rwanda ruvuga ko ikibazo cya FDLR nikidakemuka, akarere ruherereyemo katazatekana
Mwaramutse bavand
ese mwaramutse neza
nitwa Claude nkaba
ntuye muri congo bunagana
nukuri turasaba ubufasha
naripfite umuryango hano bunagana none wose warantaye ubundi njenyine
nukuri nasigaye bunagana ariko m23 irikurwanaho arik EFRDS ntabwo ishakako nkomeza guhumeka nukuri pfite byishi ngiye gukomez kubabwira murakoze
icyobarikumpora ni
bishe umuvandimwe
wa m23 nanj nica uwa
congo nintwaro zabo
nzi aho bazitsibye murakoz ni claude
ukund igihugu cye
bavandi giye kuja mbaha amakuru yizewe kandi nyabahere kugihe murakoze rwanda mubye
wubahwe abana bawe
tuzakurwanira