Hagati y’amatariki ya 15-19 Gicurasi 2017 u Rwanda ruzakira inama itegurwa n’Ihuriro Nyafurika rishinzwe iby’amagereza (African Correctional Services Association, ACSA), u Rwanda ruzabamurikira uko rukomeje kwishakamo ibisubizo.
Ibyo bisubizo bifatwa nk’umwihariko w’u Rwanda mu kwishakira ibisubizo, Urwego rw’Igihugu
rushinzwe imfungwa
n’abagororwa (RCS), ruteganya kumurikira abagera kuri 300 bazitabira iyo nama, birimo kwigira mu bijyanye no kwiyubakira gereza, kuzihazamu buryo butandukanye ndetse no kwinjiza amafaranga, afasha gucungura igice cy’ingengo y’imari leta yagombaga kugenera gereza.
Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba yabwiye abanyamakuru mu kiganiro bagiranye ko gereza zigeze ku rwego rwo kwigira biciye mu gukoresha biogaz, yafashije mu kurengera ibidukikije, ikagabanya ku kigero cya 50% inkwi zatekeshwaga nkuko Newtimes yabitangaje.
U Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu byiciro bitandukanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye benshi mu bana barwo igasenya ibikorwa remezo, kandi igasiga hari n’abayigizemo uruhare bagombaga guhabwa ubutabera.
Mu gutekereza kure k’Umuryango FPR Inkotanyi wari umaze kubohora igihugu mu 1994, wateje imbere politiki iha abagororwa kwisanzura mu gihe barangiza ibihano bahawe n’ubutabera.
Nubwo byari bigoranye kubona umuntu wishe abantu abasubira mu maso, ariko biciye muri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, bamwe mu bagororwa bagiye bashyikirana n’abaturage.
Abagororwa kandi bakanguriwe imirimo ibyara inyungu , ininjiriza amagereza, irimo kubaka imihanda, ndetse n’iy’ubugeni, iy ububaji n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo byatumye mu mwaka w’ingengo y’imari 2015/2016 RCS yinjiza amafaranga asaga miliyoni 703.
Abagororwa kandi bagiye biyubakira gereza zitandukanye bakoresheje bimwe mu bikoresho byabo, ku buryo ibyakozwe bisaga 30% by’izo izo nyubako zatwaye.
Ibyo byose biri mu bizasangizwa abazaba bitabiriye iyo nama nkuko Rwigamba abigarukaho.
Ati “Abazayitabira bazatambagizwa gereza zimwe na zimwe zo mu Rwanda, barebe uko u Rwnda rwateye imbere mu bijyanye n’imicungire ya gereza.”
Bazerekwa kandi uko abo bagororwa bakora imirimo yunganira ingengo y’imari gereza igenerwa, uko bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro nka TIG, bakagira uruhare mu guteza igihugu imbere mu gihe bategereje kurangiza ibihano byabo.
Rwigara kandi avuga ko bazasangira n’abazitabira iyo nama, ubumenyi n’ubunararibonye mu rwego rwo guteza imbere imicungire y’amagereza.
Nubwo u Rwanda rufite gereza zijyanye n’igihe nk’iya Nyanza yakira n’abagororwa mpuzamahanga, ndetse n’iya Mageragere icumbikiye abagabo basaga ibihumbi bitatu baga muri gereza nkuru ya Kigali(1930), ngo ntiruzabura kwigira ku bihugu bifite gereza zigezweho muri Afurika.
Izindi gereza nazo ziri ku rwego rushimishije harimo iza Rwamagana, Huye na Rubavu, izindi zikaba zifitiwe gahunda yo kuzitunganya.
U Rwanda uyu munsi rufite gereza 14 zigororerwamo abagororwa basaga ibihumbi 50.
Ihuriro Nyafurika rishinzwe iby’amagereza ryashinzwe mu mwaka wa 2008, rihuza inzego zishinzwe amagereza mu bihugu bya Afurika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


