Amakuru ava mu gisirikare n'icy'u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ubutasi bw’u Rwanda ari bwo bushobora kuba bwaragize uruhare mu ifatwa ry’ibikoresho bya gisirikare byari bigenewe Sosiyete ya Victus Global y'umucanshuro kabombo, Erik Prince byaheze mu Buholandi; nk'uko amakuru mashya abivuga.
Amakuru avuga ko ubundi igihugu cy'u Buholandi gihagarara kuri amahame ngengamyitwarire ya gisirikare ku bijyanye no kugura no kohereza intwaro, ikaba impamvu cyimye inzira biriya bikoresho. Amakuru avuga ko yaba Erik, Kinshasa na Gitega batazi uburyo iperereza ry'u Rwanda ryayobeje ibikoresho byagombaga guca mu Bubiligi.
Amakuru avuga ko mu bikoresho byari byaguzwe na Erick Prince byafashwe birimo za drone we n'ibisasu uriya mucanshuro na Kinshasa bari baguze muri Amerika. Ni ibikoresho byagombaga kunyura mu Bubiligi, mbere yo kugera muri RDC.


