Hari amakuru ko Ubwongereza bwegereye u Rwanda burusaba kwakira abimukira babubamo bitemewe n’amategeko, nyuma y’aho bwegereye Kenya kuri iyi dili (deal), ikabutera utwatsi ubwo yari imaze gusesengura ibyayo cyane ku bijyanye n’ikiguzi n’inyungu byayo (cost-benefit analysis).
Ikinyamakuru The Eastafrican cyandikirwa muri Kenya, kivuga ko gifite amakuru yizewe ko Ubwongereza bwegereye u Rwanda nyuma yo kugerageza ibindi bihugu birimo Kenya ariko bikanga. U Rwanda n’Ubwongereza ku wa 14 Mata 2022 byasinyanye amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu (Migration and Economic Development Partnership), arimo kohereza mu Rwanda abimukira ibihumbi ariko kuri ubu umubare weruye nturamenyekana. Ni amasezerano ataravuzweho rumwe, bamwe barayamagana ariko ba nyir’ukuyasinyaho bavuga ko ari icyemezo cyiza gifasha abimukira kubaka ubuzima bushya mu gihe bazaba bageze mu Rwanda, banategereje ko ubusabe bwabo bwo kwimukira mu Bwongereza bwemerwa. Ikinyamakuru The East African kivuga umudipolomate wa Kenya yagihaye amakuru yizeye neza ko ibindi bihugu kitavuze amazina byari byegerewe n’Ubwongereza ngo byumvikane kuri iyo dili “Ibyo mu karere (ibiyaga bigari) birimo na Kenya ariko irabyanga nyuma yo gusesengura ku by’inyungu n’igishoro izatwara.” Uyu mudipolomate yavuze ko kandi Kenya “Ubusanzwe icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 800, nyinshi ziba mu nkambi no mu bice by’imijyi, n’ubusanzwe dufite umubare munini.” Uyu yakomeje agira ati: “Ku gusesengura ku by’inyungu n’igishoro iyi dili izatwara, amafaranga atangwa (Frw miliyari 160) ni make ku buryo ntacyo yamara mu gufasha umubare w’aba bimukira. Iyo impunzi ziza kuba zirimo ubushabitsi, ntekereza ko ubu tuba dukize. Kuzakira birahenda cyane.” Yongeyeho ati: “N’ubwo igihugu bacyishyura, amafaranga ajya mu mashuri n’ibindi byo kubitaho. Mu myaka itatu kugeza kuri itanu, ikibazo gihinduka icyawe kubera ko noneho ibyo ukeneye ni ukubaha akazi n’ibindi nkenerwa bya ngombwa ngo babeho neza.” U Rwanda rusanzwe rucumbikiye abimukira barimo abavuye muri Libya. Indi ngingo itaravuzweho rumwe na none ni mu 2014 aho rwari kwakira abimukira bavuye muri Israel. Ubwongereza buremerewe n’ikibazo cy’abimukira aho nk’aho mu 2021 honyine, abagera 28,526 binjiye muri icyo gihugu mu buryo butemewe. Haribazwa niba koko u Rwanda rwaba rudafite imbogamizi nk’izagaragajwe n’ibindi bihugu byanze dili y’Ubwongereza nka Kenya.


