Impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball ku Isi (FIVB), yaciye ishyirahanwe ry’uyu mukino mu Rwanda (FRVB) amande y’ibihumbi 120 by’amafaranga y’Amasuwisi (Frw miliyoni 129) kubera gukinisha abakinnyi batemewe n’amategeko.
U Rwanda rwaciwe uyu murengera w’amafaranga ruzira gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brésil muri shampiyona nyafurika y’abagore yabereye i Kigali muri Nzeri umwaka ushize.
Aba barimo Aline Aparecida Siqueira, Tainá Caroline Apolinario, Mariana Ferreira da Silva Barreto na Moreira Gomes Bianca.
FIVB mu itangazo yasohoye yavuze ko aba bakinnyi “barenze ku mategeko y’imyitwarire” ubwo bakiniraga u Rwanda muri ririya rushanwa ryaberaga muri Kigali Arena “kandi amategeko atabibemerera.”
Amande FRVB yaciwe yiyongereye ku bihano yafatiwe byo guhagarikwa mu bikorwa byose by’umukino wa volleyball mu gihe cy’amezi atandatu kubera “kurenga ku mategeko y’imyitwarire.”
Ikipe y’u Rwanda icyo gihe yahise yirukanwa mu irushanwa ryo rirakomeza, ryegukanwa na Tunisie itsinze Caméroun ku mukino wa nyuma.
Ikinisha rya bariya bakinnyi kandi ryatumye uwari Visi-Perezida wa kabiri wa FRVB ushinzwe amarusbanwa, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar afungwa, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yatumye bemererwa gukinira u Rwanda.
Mu Ukwakura urukiko rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri, gusa muri uku kwezi kwa gatatu urukiko rukuru rumugabanyiriza icyo gifungo kigera ku mezi umunani.
Kuva ku wa 16 Nzeri 2021, ubwo bariya banya-Brésil bahagarikwaga by’agateganyo, bo bafatiwe icyemezo cyo guhagarikwa gukina mu gihe cy’amezi 10.
Akanama k’imyitwarire ka FIVB kavuga ko gashobora kongera gufungura iyi dosiye mu gihe aba bakinnyi cyangwa FRVB baba badakurikije ibiteganywa n’ibihano bafatiwe.


