U Rwanda rwagaragarije Loni ibibazo RDC ishobora guteza nyuma yo kwanga kuganira na M23

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda yagaragarije Umuryango w’Abibumbye ko intambara ishobora kongera kurota hagati y’Ingabo za Congo n’umutwe wa M23; nyuma y’uko Leta y’i Kinshasa irahiye ko itazigera iganira n’uriya mutwe.

Ni impungenge zagaragajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Gatete Claver, ubwo ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata yitabiraga inama rusange y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yigaga karere k’ibiyaga bigari.

Ni inama yibanze cyane ku burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahakomeje kugaragara ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Congo Kinshasa ishinja u Rwanda kuba nyirabayazana wa kiriya kibazo kimaze imyaka irenga 20 kiyugarije, ndetse ibyo birego byongeye gushimangirwa na Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja uyihagarariye muri Loni.

Amb. Gatete mu ijambo rye yagaragarije Loni ko Leta ya Congo Kinshasa ari yo nzitizi y’umugambi w’amahoro burasirazuba bwayo, bijyanye no kuba yaranze kujya mu mishyikirano ndetse no kuba ikomeje gushyigikira umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda.

Yabwiye abari bitabiriye iriya nama ko kubona umutwe wa M23 Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga waremeye kuva mu duce wari warigaruriye ukadushyikiriza Ingabo za EAC ari “ikimenyetso cy’uko witeguye kubahiriza ibyumvikanweho n’abayobozi b’akarere iLuanda na Nairobi”, asaba ko no ku ruhande rwa Leta ya Congo byagakwiye kuba gutyo.

Ambasaderi Gatete cyakora cyo yagaragaje ko Leta ya Congo idahwema kwerekana ko idashaka kubahiriza amwe mu masezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu by’akarere.

Ati: “Impande zose zifite uruhare zirimo gukurikiza amasezerano amaze kugerwaho usibye RDC.”

Ambasaderi Gatete nta guca ku ruhande yashinje Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa ko we ubwe adakozwa umugambi ugamije amahoro wo kuganira na M23.

Ni Tshisekedi uheruka kubwira itangazamakuru ry’i Kinshasa ko nta biganiro bya Politiki igihugu cye kizigera kigirana na M23.

Ku bwa Ambasaderi Gatete, “iyi mvugo ya RDC ni iyo gusubiza inyuma, kandi ibangamiye gahunda zose z’akarere zo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.”

Yunzemo ati: “Mu gihe hatabaho ibiganiro kandi M23 yaramaze kuva mu turere twose yari yarigaruriye, umugambi w’amahoro ushobora gupfa ubusa, kandi ingaruka zishobora kuba intambara ishobora kongera kubura.”

Ambasaderi Gatete Claver yagaragaje ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kigoye ariko na none kikaba cyoroshye kubonerwa umuti, bijyanye n’uko inzitizi zo kugikemura ari “amagambo y’urucantege avugwa n’abategetsi b’iki gihugu ndetse n’ukuntu bakingira ikibaba FDLR.”

Yunzemo ko nk’akarere ndetse n’amahanga bizeye ko Kinshasa izubahirizwa ibyo imaze igihe isabwa kugira ngo amahoro agaruke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *