U Rwanda rwagiranye amasezerano na Ghana arebana n’iby’ubwikorezi bwo mu kirere

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa 21 Gicurasi 2018 yagiranye na Ghana  amasezerano y’iby’ubwikorezi bwo mu kirere yatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2010.

Muri uyu muhango,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Eng.Jean de Dieu Uwihanganye mu izina rya leta yavuze ko aya masezerano afitiye inyungu impande zombi by’umwihariko guteza imbere ubuhahirane mu by’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Yagize ati” Aya masezerano azadufasha guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi mu buhahirane mu by’ubucuruzi n’ubukerarugendo. Ni amasezerano yatangiye gutegurwa muri 2010 .Ibi biduha uburenganzira budasanzwe bwo kuba twakoresha ikibuga cy’indege icyo ari cyo cyose”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko aya masezerano azagira uruhare mu kugabanya ibiciro by’ingendo hagati y’ibihugu byombi

“Aya masezerano atuma  hashyirwaho ibiciro byoroheye buri wese,ni ugufungura ikirere.Iyi ni intambwe ituma habaho igabanuka ry’ibiciro ku mikoreshereze y’ikirere n’ibibuga by’indege.Uko u Rwanda rugenda rubona aya masezerano niko bizagenda bikemuka”.

Minisitiri w’iby’indege,Cecilia Abena Dapaah avuga gushyira umukono kuri aya masezerano bizongerera ingufu ubucuruzi busanzwe bukorwa hagati y’ibihugu byombi.

“Mfite icyizere ko aya masezerano azatuma ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda na Ghana bwiyongera.Urugendo rwa Kigali-Accra ruzanoza ubucuruzi,ubukerarugendo no gutanga akazi,bizazamura ubukungu muri rusange haba ku Rwanda na Ghana.

Sosiyete y’indege ya Rwandair yatangiye gukorera ingendo zayo tariki ya 17 Kamena 2013. Iyi sosiyete ikora ingendo eshanu mu cyumweru.

Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma yaho abatekinisiye bo ku mpande zombi bateraniye muri Jamaica mu 2010 hasuzumwa uburyo habaho koroshya ingendo zo mu kirere hagati y’u Rwanda na Ghana.

YouTube player

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *