Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yahamagaje Ambasaderi w’u Bwongereza i Kigali, kugira ngo atange ibisobanuro ku magambo Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika aheruka gutangaza kuri mugenzi we w’u Rwanda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.
Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare ni bwo Minisitiri Collins of Highbury, yahuje Minisitiri Olivier Nduhungirehe n’impfu z’abantu 70 bishwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yabajijwe na David Alton ukuriye Komisiyo ishinzwe Uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ibijyanye n’impfu z’abakirisitu 70 baherutse kwicwa n’umutwe wa ADF, hakoreshejwe imihoro n’inyundo.
Imirambo y’aba bishwe yasanzwe yasanzwe mu rusengero muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Minisitiri Collins of Highbury ubwo yabazwaga niba hari icyo yaba azi kuri izi mpfu cyamgwa niba u Bwongereza bwaragejeje iki kibazo ku miryango mpuzamahanga, yasubije ko ukuri ni uko turi kugerageza ngo ibyaha byose biri gukorwa muri ibi bitero bikorweho iperereza abantu babiryozwe, ubwo nahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda i Genève muri iki gitondo, yahakanye ibi birego byose bishingiye ku biri kuba.”
Usibye guhamagaza Ambasaderi Alison Heather Thorpe, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yamaganye ibyatangajwe na mugenzi we w’u Bwongereza, avuga ko ibyo yavuze ari igitutsi ndetse bikaba bitemewe.
Ati: “Ubu bujiji buri kuri uru rwego, kwitiranya ibintu n’ibinyoma bya Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Collins of Highbury ni igitutsi kandi si ibyo kwihanganirwa.”
Yakomeje agira ati: “Yabajijwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ikibazo cy’abakirisitu bicishijwe inyundo n’imihoro n’abarwanyi ba ADF, umutwe w’iterabwoba ukomoka muri Uganda ushamikiye kuri ISS, mu gace ka Kasanga muri teritwari ya Lubero, mu nta ya Kivu y’Amajyaruguru, arangije avuga ko ‘ubwo nahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yahakanye ibi byaha byose biri kuba’”.
Umubano w’u Bwongereza n’u Rwanda ukomeje kuba mubi, ahanini bitewe n’ibibazo by’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.
Londres iheruka gufatira u Rwanda ingamba z’ibihano irushinja kuba inyuma y’umutwe wa M23; ibihano u Rwanda rwamaganiye kure rugaragaza ko rutanyuzwe n’uburyo u Bwongereza bwahisemo gufata uruhande.


