Kuri uyu wa Gatanu, ku mupaka munini wa La Corniche OSBP, u Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 317 batashye bava muri RDC aho bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa DĂ©ogratias.

Mu butumwa yabahaye yababwiye ko gutaha bakava muri RDC bakaza mu gihugu cyabo ari intambwe ikomeye bateye mu rugendo batangiye rwo kwiteza imbere iwabo aho bazaba badahezwa ku iterambere kuko nabo bazarigiramo uruhare.


Abanyarwanda baherukaga kwakira ni 403 na bo banyuze ku mupaka wa La Corniche OSBP, ku itariki 16 Mata, baturutse i Goma muri DRC, bakaba barakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Murindwa, bajyanwa mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.


