U Rwanda rwamaganye itumizwa rya hato na hato rya Ambasaderi warwo muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda itangaza ko itashimishijwe n’itumizwa rya hato na hato rya Ambasaderi wayo muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega  ku mpamvu ivuga ko itazi.

Mu minsi ibiri ishize ikinyamakuru Maverick.co.za  cyatangaje inkuru ivuga ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi bitewe n’ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyitwa Rushyashya cyanditse inkuru kuri Minisitiri Sisulu  kimwita “indaya” gusa  nyuma ikaza gusibwa byihuse.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu  yashyize ahagaragara  kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, rivuga ko Leta y’u Rwanda irajwe ishinga no kunoza umubano n’igihugu cya Afurika y’Epfo nk’uko byemejwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu byombi muri Mata 2018.

Riragira riti “ Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane iramagana itumizwa rya hato na hato ry’intumwa nkuru y’u Rwanda muri Pretoria ku bw’impamvu Leta y’u Rwanda itazi zirimo inkuru z’ibinyamakuru.”

Iri tangazo kandi rivuga ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukorana na Leta ya Afurika y’Epfo binyuze mu nzira za dipolomasi gusa igashinja iki gihugu gushaka kuba imbogamizi muri iki gikorwa binyuze mu byo yise gutinza cyangwa guha ibintu ikindi cyerekezo.

Leta y’u Rwanda yemeza ko bimwe mu biri kuzambya umubano harimo ibivugwa mu bitangazamakuru ariko byibasira u Rwanda ivuga ko biba bishingiye ku bihuha bikwirakwizwa  n’abayirwanya batatangajwe amazina ngo  baba muri Kanada (Canada) na Afurika y’Epfo bifashishije  ibinyamakuru bifite aho bihuriye na bo.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Leta y’u Rwanda ivuga ko itumva neza impamvu Leta ya Afurika y’Epfo iha agaciro ibivugwa n’aba bavuzwe haruguru aho kwemera ibyo ivuga.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ndibhuwo Mabaya mu kiganiro na Maverick Mabaya yemeje  uhagarariye u Rwanda muri Africa y’Epfo, Vincent Karega  yahamagajwe mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga i Pretoria kugira ngo asobanure iby’ibyo bitutsi byo mu binyamakuru n’amagambo asesereza ya Nduhungirehe.

Ndibhuwo Mabaya aherutse gutangariza ikinyamakuru 702.co.za ko imvugo y’uko u Rwanda rwatutse minisitiri Nonceba Lindiwe Sisulu yaturutse ahanini n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Umuvugizi wa Minisitiri Sisulu, Mabaya yatangarije ikinyamakuru 702.co.za  ko  mu gihe bari bahuze bareba uburyo bazahura umubano n’uruhande rw’u Rwanda bagiye babona amagambo ya  Nduhungirehe kuri twitter bafashe nk’asesereza.

Ati “  Ibi byatangijwe n’ibyandikwaga kuri twitter na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wungirije.  Mu gihe twe twri duhuze tureba uburyo twazahura umubano wacu n’u Rwanda,ntitwabonye gusa ibyanditswe n’ibinyamakuru byo kuri interineti ahubwo icy’ingenzi ni amagambo y’uyu muminisitiri kuri twitter ndetse n’ibinyamakuru byayuririyeho.”

Uyu muyobozi avuga ko ibyanditswe mu binyamakuru byo mu Rwanda bigendeye ku magambo ya Nduhungirere byongeye uburemere bw’iki kibazo.

Ati “  Turumvikanisha ko aya magambo y’uriya muminisitiri tutayashaka  kandi ntidukwiriye kwitwa amazina. Ibi bikwiriye guhagarara birimo gutuma inshingano zacu nyamukuru zo gutsura umubano tutaziha umwanya ukwiriye.”

Iyi ni ingingo Amb.Nduhungirehe adakozwa cyane ko avuga ko  nta kidasanzwe kuba umuyobozi yavuga uruhande Leta ye ihagazeho kandi ko mu magambo ye nta bitutsi  birimo.

Ati ” Muri dipolomasi, umuyobozi kuvuga uruhande Leta ye ihagazeho  si igitutsi. Keretse niba iri jambo rifite ikindi gisobanuro muri Afurika y’Epfo.”

Ibi biravugwa nyuma y’aho  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu,  atangaje ko  Kayumba Faustin  Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda, ingingo bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda bateye utwatsi.

https://bwiza.com/2018/12/12/byose-byatangijwe-na-nduhungirehe-umuvugizi-wa-minisitiri-sisulu/

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo  wazambye mu mwaka  wa 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda batatu nyuma y’igerageza ryabayeho ryo kwica Gen. Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ndetse n’iyicwa rya Col. Partick Karegeya wahoze akuriye iperereza ryo hanze y’u Rwanda.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *