Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose iri kugirana na Israel bigamije kwakira abanya-Palestine bahunze intanbara ikomeje gusakiranya Israel na Hamas mu ntara ya Gaza.
Ni nyuma y’amakuru aheruka gutangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Zman Yisrael byo muri Israel by’uko Guverinoma y’iki gihugu yaba iri mu biganiro n’ibihugu birimo u Rwanda ngo bibe byakwakira impunzi zo muri Gaza.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama, yavuze ko ariya makuru ari ibinyoma.
Iti: “Guverinoma y’u Rwanda yamenye amakuru atari ukuri yatangajwe na Zman Yisrael, igitangazamakuru cyo muri Israel cyavuze ko hari ibiganiro hagati ya Israel n’u Rwanda ku bijyanye n’iyoherezwa ry’abanya-Palestine bo muri Gaza.”
“Ibi ni ibinyoma byambaye ubusa. Ibyo biganiro ntabwo byigeze bibaho, haba muri iki gihe ndetse no mu cyashize, ndetse aya makuru atari yo akwiye kwirengagizwa.”
Kuri ubu amezi arakabakaba atatu Israel yinjiye mu ntambara na Hamas, nyuma y’igitero uyu mutwe wo muri Palestine wagabye ku butaka bwayo.
Imibare irerekana ko abanya-Israel n’abanya-Palestine 22,000 ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze kwicirwa muri iriya ntambara, mu gihe abakabakaba 49,000 bayikomerekeyemo.


