Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yifuje ko u Rwanda rwakorana na Afurika y’Epfo mu gushakira igisubizo amakimbirane yugarije umugabane wa Afurika, by’umwihariko ibihugu bya Mozambique na Centrafrique.
Ni nyuma y’uruzinduko rw’akazi Minisitiri Biruta aheruka kugirira mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we wo muri kiriya gihugu, Dr Naledi Pandor.
Ibiganiro bya ba Minisitiri bombi byanitabiriwe n’abakuriye ubutasi mu bihugu byombi, ndetse na ba Ambasaderi b’u Rwanda na Afurika y’Epfo.
Minisitiri Biruta nk’uko News 24 yabitangaje, yabwiye mugenzi we wa Afurika y’Epfo ko umugabane wa Afurika wugarijwe n’ibibazo byinshi, gusa ko ibihugu byombi byafatanya mu kubikemura.
Ati: “Dufite ibibazo byinshi ku mugabane, kandi ndatekereza ko Afurika y’Epfo n’u Rwanda byafatanya kubikemura.”
Minisitiri Biruta yakomeje avuga ko gukemura ibyo bibazo “bizasaba umurava n’umubano utajenjetse” ndetse n ‘”umubano ushobora kudufasha guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose, uko cyaba kimeze kose.”
Igihugu cya Repububulika ya Centrafrique cyakunze kurangwamo umutekamo muke, kubera ibitero by’inyeshyamba zishyigikiye François BozizĂ© wahoze ari Perezida wacyo byakunze kwibasira ibice bitandukanye n’umurwa Mukuru, Bangui, hagamijwe guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra.
Cyakora cyo Centrafrique yabaye nk’igira agahenge nyuma y’uko mu mwaka ushize u Rwanda rwoherejeyo umutwe w’ingabo zidasanzwe zo kunganira iziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, MINUSCA.
Igice cy’Amajyaruguru ya Mozambique ku rundi ruhande na cyo kimaze imyaka hafi ine cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke, kubera ibitero abajihadiste bakunze kugaba mu ntara ya Cabo Delgado, ku buryo ababarirwa mu 2,800 bishwe abandi babarirwa mu bihumbi bava mu byabo.
Hari amakuru avuga ko Leta ya Mozambique yifuje umusada w’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu kwigobotora ibitero by’intagondwa za Islamic State, gusa icyo cyifuzo giterwa utwatsi n’ibihugu byo mu muryango wa SADC uhuriwemo n’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika.
Mozambique yifuje umusada wa RDF nyuma y’uruzinduko Perezida wayo, Filipe Nyusi, yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka akagirana ibiganiro bitandukanye na Perezida Paul Kagame.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize muri Mozambique ni bwo habereye inama ya Troika yarimo abaperezida b’ibihugu bya SADC na Perezida Nyusi, banga ko u Rwanda rwakwitabira iyo nama yagarukaga ku myiteguro yo kujyana ingabo muri Mozambique.
Bivugwa ko mbere gato y’uko iriya nama iba, Perezida Nyusi yari yatanze igitekerezo ko u Rwanda rwayitabira, gusa bagenzi be babitera utwatsi.
Perezida wa Malawi, Dr Lazarus Chakwera, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wa Botswana, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Hussein Ali Mwinyi wa Zanzibar ngo basanze kuba ingabo z’u Rwanda zajya muri Mozambique byaba atari igitekerezo cyiza.
Ngo aba babwiye Nyusi ko niba u Rwanda rushaka gufasha Mozambique kugarura umutekano, rwanyura mu buryo buteganywa na SADC busanzwe buhari.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, yari aherutse kubwira News 24 ko “SADC niyo igomba kuyobora iki kibazo. Hari ibihugu bimwe byagiranye amasezerano na Mozambique ariko igitekerezo cyacu ni uko SADC ari iza mbere kuri iyi ngingo.”
Ntiharamenyekana niba Afurika y’Epfo izemerera u Rwanda gufatanya na SADC kugarura amahoro muri Mozambique, na rwo rukahohereza ingabo ziyongera ku 1,500 uriya muryango uteganya koherezayo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
U Rwanda rwasabye Afurika y’Epfo ko bafatanya gukemura amakimbirane ari muri Mozambique
Birababaje! Kuki twakwishora muri SADC aho byashyizwe hanze ko turi abicanyi? Twibuke imanza zo muri Afurika Y’Epfo zemeje ko abishe col Karegeya (Karusisi n’abandi) batumwe na guvernoma. Kuki rero twakwongera ibibi tujya gushimangira isura mbi dufite hanze? Ibyo muri Centrafrika nabyo ntibirakemuka yuko hari igice kinini cy’abaturage bataducira akari urutega! Iyo abavandimwe bahanganye, ntufata uruhande rumwe. Ibyo twishoyemo muri kiriya gihugu bizagira ingaruka mbi ku ngabo zacu1
U Rwanda rwasabye Afurika y’Epfo ko bafatanya gukemura amakimbirane ari muri Mozambique
Birababaje! Kuki twakwishora muri SADC aho byashyizwe hanze ko turi abicanyi? Twibuke imanza zo muri Afurika Y’Epfo zemeje ko abishe col Karegeya (Karusisi n’abandi) batumwe na guvernoma. Kuki rero twakwongera ibibi tujya gushimangira isura mbi dufite hanze? Ibyo muri Centrafrika nabyo ntibirakemuka yuko hari igice kinini cy’abaturage bataducira akari urutega! Iyo abavandimwe bahanganye, ntufata uruhande rumwe. Ibyo twishoyemo muri kiriya gihugu bizagira ingaruka mbi ku ngabo zacu1