KIGALI, RWANDA - SEPTEMBER 21: Gold medalist Remco Evenepoel of Team Belgium celebrates winning during the medal ceremony after the 98th UCI Cycling World Championships Kigali 2025 - Men Elite Individual Time Trial a 40.6km race from Kigali to Kigali on September 21, 2025 in Kigali, Rwanda. (Photo by Dario Belingheri/Getty Images)

U Rwanda rwashimiye abarimo Umubiligi Remco Evenepoel

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abakinnyi bitabiriye Shampiyona y’Isi y’umukino wo gusiganwa ku magare ikomeje kubera mu Rwanda, by’umwihariko abahize abandi.

Guverinoma yabashimiye ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X.

Yagize iti: “U Rwanda rurashimira abakinnyi bose bitabiriye amarushanwa mu minsi itatu ishize yo gusiganwa n’ibihe buri muntu ku giti cye, kandi rurashimira abahize abandi bagatsindira imyanya ya mbere.”

Yavuze kandi ko ishimira abaturage kubera ubwitabire bagaragaza mu gufana, inabatumira mu irushanwa ry’amakipe mu gusiganwa n’ibihe riba kuri uyu wa Gatatu.

Abakinnyi bashimiwe barimo Umubiligi Remco Evenepoel watsinze mu gusiganwa n’ibihe mu cyiciro cy’abagabo, umunya-Suède Jakob Söderqvist watsinze mu gusiganwa n’ibihe mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 23 n’Umuholandi Michiel Mouris watsinze mu gusiganwa n’ibihe mu ngimbi zitarengeje imyaka 19.

Barimo kandi Umusuwisikazi Marlen Reusser watsinze mu gusiganwa n’ibihe mu cyiciro cy’abagore, umunya-Wales Zoe Bäckstedt watsinze mu gusiganwa n’ibihe mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 n’Umuholandikazi Megan Arens watsinze mu gusiganwa n’ibihe mu cyiciro cy’abangavu batarengeje imyaka 19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *