U Rwanda rwashyigikiye ko ibihano Amerika yafatiye Cuba bivaho

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda ku wa Kane rwashyigikiye umwanzuro w’umuryango w’abibumbye usaba ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze imyaka 64 zarafatiye Cuba byavaho.

Ni ku ncuro ya 31 Loni yasabaga Amerika ko yakuraho biriya bihano.

Ibihugu 187 birimo n’u Rwanda ni byo byashyigikiye uriya mwanzuro, bibiri ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel birawurwanya, na ho Ukraine ihitamo kwifata.

Mu 1959 ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano by’ubukungu Cuba, nyuma y’uko Fidel Castro utaracanaga uwaka na zo yari amaze kugera ku butegetsi.

Ni ibihano byashegeshe cyane iki gihugu cyo mu birwa bya Caraà¯bes, dore ko bigikumira kuba cyagira ibicuruzwa ibyo ari byo byose cyakohereza muri Amerika.

Mbere y’uko Inteko Rusange ya Loni itora umwanzuro usaba ko biriya bihano bya Amerika byavaho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cuba, Bruno Rodriguez, yavuze ko ibihano igihugu cye cyafatiwe byagikumiriye ku kubona “ibyo kurya, ibikomoka kuri Peteroli ndetse n’ibikoresho by’ubuvuzi n’iby’itumanaho.”

Minisitiri Rodriguez yise biriya bihano “icyaha cya Jenoside “, ashimangira ko Amerika yabifashe kugira ngo abanya-Cuba bateseke hanyuma ngo bazivumbagatanye kugira ngo habeho ihinduka rya Guverinoma.

Cuba ivuga ko nko mu mwaka ushize wa 2022 yahombye abarirwa muri $ miliyari 5 kubera biriya bihano.

Amerika ku ruhande rwayo ivuga ko ibihano yafatiye Cuba biri mu rwego rwo “guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’ibanze” muri kiriya gihugu.

Iki gihugu by’umwihariko gihakana kwicisha inzara abanya-Cuba, kikavuga ko gikomeje kuba isôoko y’ibicuruzwa by’ibanze bikenerwa n’abanya-Cuba ndetse n’umufatanyabikorwa ukomeye w’icyo gihugu mu by’ubucuruzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *