U Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mutarama, rwashyikirije Repubulika Iharanira Demokarasi abasirikare babiri bayo ruheruka baheruka gufatirwa i Rubavu n’umurambo wa mugenzi wabo waharasiwe.
Igikorwa cyo gushyikiriza RDC aba basirikare cyabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu karere ka Rubavu.
Bakiriwe na FARDC mbere y’uko umurambo w’uwishwe ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare biri mu kigo cya Camp Katindo i Goma.
Mu ma saha ya kare yo ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama ni bwo abasirikare batatu ba FARDC bambutse mu Rwanda baturutse muri Congo, birangira babiri muri bo bafashwe n’Ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi zifatanyije n’irondo ry’abaturage.
RDF yavuze ko byabaye ngombwa ko umusirikare wa gatatu araswa nyuma yo gushaka kurasa ku burinzi bwayo yifashishije imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 yari afite.
Inkuru bijyanye https://www.bwiza.com/?Rubavu-RDF-yarashe-mu-cyico-umusirikare-wa-FARDC-2-ibafata-mpiri
RDC yashyikirijwe bariya basirikare nyuma yo kwitabaza urwego rushinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu (EJVM) ngo ruyibasabire u Rwanda.


