feoyqq6xiayejkt.jpg

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ u Buhinde atavuzweho byinshi

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda n’u Buhinde bitangaza ko byiyemeje kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye mu rwego rwo guteza imbere ubutwererane bw’ibihugu byombi mu masezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.

Kuri Twitter, uretse uretse amafoto atari make, nta byinshi Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyatangaje, gusa ngo ibi impande zombi zabyiyemeje mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri yabereye i Kigali kuri uyu wa Mbere.

Intumwa z’u Rwanda muri iyi nama zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta mu gihe iz’Ubuhinde ziyobowe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Vellamvelly Muraleedharan.

feoyqq6xiayejkt.jpg
Minisitiri Biruta na Vellamvelly Muraleedharan ubwo bashyiraga umukono ku masezerano/RBA

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *