solina-768x512.jpg

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Maroc agamije guhererekanya abanyabyaha

Sangiza iyi nkuru

Mu nama y’Inteko Rusange ya Sena yateranye ejo kuwa 13 Nyakanga 2020, hatowe itegeko ryemeza burundu amasezerano yo guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Nyirahabimana Solina, yavuze ko aya masezerano agamije guhana amakuru n’ubufatanye mu gukusanya ibimenyetso ndetse no gukurikirana ibyaha mu buryo bwihariye hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc. Yagize ati“ Ubufatanye bwa Repubulika y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc mu butabera mpanabyaha buzoroshya guhanahana amakuru, gushaka ibimenyetso no gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka.”

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu butabera mpanabyaha bugizwe no kumenyesha inyandiko, gukusanya ibimenyetso, kumenya aho abantu cyangwa ibintu biherereye, gutumiza no kumva abatangabuhamya, gusaka no gufatira, gutanga ubufasha mu bijyanye n’amabanga ya za banki n’imisoro ndetse n’ubundi bufasha butandukanye bwakenerwa.

Umubano w’u Rwanda na Maroc si uw’ubu

Umubano w’u Rwanda na Maroc wagaragaye cyane mu mwaka wa 2016 ubwo habagaho ingendo z’abakuru b’ibihugu byombi. Perezida Paul Kagame yagendereye Maroc muri Kamena 2016 naho Umwami Mohammed VI w’icyo gihugu asura u Rwanda mu Ukwakira k’uwo mwaka.

U Rwanda na Maroc byashyize umukono ku masezerano 12 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, yasinyiwe i Rabat muri Maroc mu ruzinduko rw’akazi uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yagiriye muri icyo gihugu.

Mu masezerano 12 yashyizweho umukono harimo ayerekeranye n’ingufu, uburezi, ubucuruzi, ibidukikije, ubufatanye mu by’ubutabera n’ibindi. Minisitiri Sezibera yari kumwe na mugenzi we wa Maroc, Nasser Bourita, mu isinywa ry’ayo masezerano.

Urwo ruzindiko rwa kabiri rwasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye arenga 20 arimo nko kubaka inzu 5000 ziciriritse i Ndera mu karere ka Gasabo.

Ishyirwamubikorwa ry’aya masezerano rizakurikiranwa na Minisiteri zifite ubutabera mu nshingano zazo ku mpande y’ibihugu byombi. Iyi nama y’Inteko rusanga ya Sena yari iyobowe na Perezida wa Sena Iyamuremye Augustin.

solina-768x512.jpg

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Solina Nyirahabimana

fb_img_15947283333902496.jpg

Perezida wa Sena Iyamuremye Agustin

fb_img_15947283333902496.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *