Umyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere(RDB) Claire Akamanzi yasubije abakomeje kunenga amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Arsenal afite agaciro ka milyoni 30 z’amayelo.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter,uyu muyobozi yavuze ko abakomeje kunenga iyi gahunda bashobora kuba bafite ibindi bitari byiza bagambiriye cyangwa se bakaba nta makuru ahagije bafite ku bijyanye n’uko ubucuruzi bukorwa.
Yagize ati” ‘‘ Uwo ari we wese unenga amaserzrano twagiranye na Arsenal yitwaje ko u Rwanda rukennye cyangwa se rucyakira inkunga z’amahanga,ashobora kuba yifuza ko ari ko byakomeza kuba iteka ryose cyangwa se akaba atumva neza icyo aya masezrano avuze mu bucuruzi ubwo ari bwo bwose.Imenyekanishabikorwa ni ikintu cy’ingenzi”
Uyu muyobozi yongeyeho ko aya masezerano azafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kongera amadevise rukava kuri milyoni 404 z’amadolari rukagera kuri miliyoni 800 mu mwaka wa 2024.
Ati” “Ibi ntabwo bizakorwa no kwicara tugategereza, bizakorwa no gufata iya mbere tukamenyekanisha u Rwanda nk’ahantu habereye ubukerarugendo kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe. Nimutuze mureke abantu bo ku Isi yose basure u Rwanda.”
Uyu muyobozi ayangaje ibi nyuma yaho Abadepite b’Ubuholandi basabye ko hakorwa ubusesenguzi ku masezerano y’ubufatanye u Rwanda ruherutse kugirana n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Arsenal afite agaciro ka milyoni 30 z’amayelo.
Ijambo ‘Visit Rwanda’ rizandikwa ku myenda y’abakinnyi ba Arsenal
Aba bavugaga ko badepite barajwe ishinga ahanini no kumenya uburyo igihugu nk’u Rwanda gihabwa inkunga nyinshi n’Ubuholandi cyaba cyarabashije kugirana amasezerano yo kuri ururwego na Arsenal.
Umudepite wo mu ishyaka riharanira ibidukikije GroenLinks witwa Isabelle Diks yavuze ko ibi ari urucantenge kubona u Rwanda rwishyura aka kayabo mu gihe abatuye isi bahangaye n’ubukene.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere(RDB) gifite mu nshingano zacyo ubukerarugendo mu Rwanda,cyemeje iby’aya masezerano y’ubufatanye agamije kuzamura ubukerarugendo, ishoramari ndetse n’iterambere ry’umupira w’amaguru.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com



