Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yasubije abasabira ibihano uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, ko Paul Rusesabagina uri kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 aherutse gukatirwa ko ko mu itabwa muri yombi ry’uyu mufungwa nta mategeko yishwe.
Ni nyuma y’aho abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, Christopher John Bryant uhagarariye ishyaka Labour na Iain Duncan Smith uhagarariye Conservative basabye ko Leta yabo ifatira ibihano Busingye, aho kwakira impapuro ze zimwemerera kuba Ambasaderi w’u Rwanda; inshingano yahawe tariki ya 1 Nzeri 2021.
Aba badepite bavuze ko Busingye akiri Minisitiri w’Ubutabera yagize uruhare rukomeye mu kuzana Rusesabagina mu Rwanda avuye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, hatubahirijwe amategeko, cyane ko ngo we yanigeze gutangaza ko Leta y’u Rwanda yishyuye indege yazanye uyu mufungo muri Kanama 2020.
Makolo mu gusubiza aba badepite mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko Busingye yakoze inshingano ze neza kuva mu 2013 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta.
Ku ifatwa rya Rusesabagina, Makolo yavuze ko ari igikorwa cyateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, kandi ngo nta mategeko yaba ayo mu gihugu cyangwa mpuzamahanga yishwe. Ati: “Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda muri gahunda yateguwe na RIB ndetse afatirwa i Kigali kubera ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano. Byakozwe hubahirijwe amategeko y’igihugu na mpuzamahanga.”
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko kandi kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, u Rwanda rwasobanuye mu buryo bwumvikana uko yazanwe, urubanza rwe rwarangiye akatiwe igifungo cy’imyaka 25 narwo rukaba rwaranyuze mu mucyo.
Leta y’u Rwanda yagiye isobanura ko Rusesabagina yashutswe n’umuvugabutumwa wari inshuti ye, amuvana i Dubai amubeshya ko bagiye mu Burundi, ariko aza kwisanga i Kigali, ahita atabwa muri yombi. Gusa abo mu muryango w’uyu mufungwa n’ababashyigikiye bavuga ko yashimuswe.



2 Responses
U Rwanda rwasubije abasabira Busingye ibihano kubera Rusesabagina
Makolo natubwire ingingo ku yindi ibyafirizwa Busingye n’ibyo we yitako bikurikije amategeko y’igihugu n’ay’impuzamahanga. Nibajije niba igihugu cyacu gifite itegeko lyemerera abagikorera gukoresha uburiganya n’ibinyoma nkuko wa mupasitoro yiyemerera ko yashutse Rusesabagina. Kugeza ubu ntawe urerekana ko Rusesabagina yagejejwe i Kigali ku bushake bwe.
U Rwanda rwasubije abasabira Busingye ibihano kubera Rusesabagina
Makolo natubwire ingingo ku yindi ibyafirizwa Busingye n’ibyo we yitako bikurikije amategeko y’igihugu n’ay’impuzamahanga. Nibajije niba igihugu cyacu gifite itegeko lyemerera abagikorera gukoresha uburiganya n’ibinyoma nkuko wa mupasitoro yiyemerera ko yashutse Rusesabagina. Kugeza ubu ntawe urerekana ko Rusesabagina yagejejwe i Kigali ku bushake bwe.