Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyishinja guha ubufasha umutwe wa M23, igaragaza ko imirwano uyu mutwe urimo n’Ingabo za FARDC ari amakimbirane y’abanye-Congo ubwabo adafite aho ahurira n’u Rwanda.
RDC iheruka kurega u Rwanda irushinja gufasha M23 binyuze muri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula; ubwo yagezaga ijambo ku nama nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Ni inama yabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi ngarukamwaka wahariwe umugabane wa Afurika.
Minisitiri Lutundula yashinje byeruye u Rwanda gufasha M23 imaze icyumweru kirenga mu mirwano na FARDC, yamagana yivuye inyuma icyo yise umugambi warwo wo guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati: “U Rwanda rurakomeje. Mu minota 10 ishize mbivuze ntashidikanya, u Rwanda rwagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo muri RDC. Ni gute uyu munsi, umunsi twizihizaho ivuka ry’umuryango wacu aho dukwiriye gutekereza ku hazaza, dushobora kwitwara nk’aho nta cyabaye? Mbivuze neza, M23 ibifashijwemo n’u Rwanda yateye ingabo mpuzamahanga za MONUSCO.”
RDC yashinje byeruye u Rwanda gufasha M23, mu gihe yari imaze iminsi isa n’ibivugira mu matamatama.
Mu itangazo Igisirikare cya Congo Kinshasa cyasohoye ku wa Gatatu w’iki cyumweru, cyavuze ko mu mirwano kirimo na M23 cyashoboye gufata ibikoresho bya gisirikare birimo n’impuzankano kivuga ko bidakoreshwa na cyo cyangwa ngo bikoreshwe na M23; bamwe mu bayobozi bacyo bakavuga ko ari iby’icy’u Rwanda.
Ni nyuma y’inama yiga kuri M23 yagihuje na Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa, Sama Lukonde.
Minisitiri w’Itangazamakuru muri RDC, Patrick Muyaya, nyuma y’iyi nama na we yabwiye itangazamakuru ko ashingiye ku makuru aturuka ku rugamba bikekwa ko hari ubufasha M23 iri kwakira buturutse ku ruhande rw’u Rwanda.
Yavuze ko bamaze kumenyesha ibya kiriya kibazo EJVM kugira ngo izagikoreho iperereza.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo asubiza ku byatangajwe na RDC, yavuze ko intambara ya M23 na FARDC ari iy’abanye-Congo hagati yabo, bityo ko u Rwanda rudakwiye kuyishorwamo.
Ati: “Imirwano iri hagati ya FARDC na M23 ni amakimbirane ari hagati y’abanye-Congo ubwabo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC akwiriye gusobanura impamvu FARDC iri gufatanya na FDLR/Interahamwe barashe ku butaka bw’u Rwanda ku wa 19 Werurwe 2022 no ku wa 23 Gicurasi 2022.”
Ku wa Mbere Tariki ya 23 Gicurasi ni bwo mu Kinigi ho mu karere ka Musanze haguye ibisasu byaturutse ku butaka bwa RDC, bikomeretsa abaturage benshi ndetse binangiza n’imitungo itari mike.
Makolo waganiraga na The New Times yavuze ko “n’ubwo byemewe n’amategeko ko u Rwanda rusubiza ibitero byisubiramo bya RDC ku butaka bwacu, u Rwanda ntiruri mu mirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa RDC ndetse ntirushaka kwishora mu bibazo by’imbere mu gihugu cya RDC.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwifuza gufatanya n’ibihugu bituranye na rwo mu gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano muke uri mu karere.
Yavuze ko iyi ari yo mpamvu igisirikare cy’u Rwanda cyasabye urwego rwa EJVM gukora iperereza ryihuse kuri biriya bisasu biheruka kugwa mu turere twa Musanze na Burera biturutse ku butaka bwa Congo Kinshasa.

4 Responses
U Rwanda rwasubije RDC irurega guha ubufasha M23
Ariko urwanda nukurutinya cg nukurwanga?
Izo uniform bavugako arizu Rwanda
Bazigaragaje.
Icyakabiri
Ukusirikare baba bafashw w’Urwanda, wababwiye bn zimwe z’urwanda bamugaragaje
Ese kuki bumvako abo bavuga ikinyarwanda atarabakongomani bene wabo?
Batubabarire bekutuvanga muntambaea yabo tubasabye imbabazi

Ikintu cyose kigira intangiriro n’iheretso uretse Imana yonyine! Intambara zo mu karere nazo rero zizashira umunsi umwe. Ikibabaje n’imbaga y’abantu ikomeje kugwa muri ariya makimbirane. Ntawe utazi ko M23 yatsinzwe muri 2012 maze igice kimwe kikajya Uganda naho ikindi kigahungira mu Rwanda. Abarwanyi batera Kongo ubu bava muri Uganda cyanga mu Rwanda. Abategetsi b’ibihugu byombi ntibigeze berekana ubushake bwo kubuza M23 kwongera gutera Kongo ariko bahora bavuga ko bashyigikiye M23. Ndetse Gen Muganga yavuzeko RWANDAIR ibafasha kujagajaga Kongo! Gen Muhoozi yemeye ko ashyigikiye M23. Muri make, bimaze kugaragara ko intambara ariyo izakemura ikibazo. Njye ariko mbona nta na limwe abaturage tuzabyungukiramo!