Leta y’u Rwanda kuwa 16 Nzeri yashyikirije Uganda urutonde rw’abaturage bayo ivuga ko bafungiwe ku butaka bw’iki gihugu.
Mu biganiro byahuje impande zombi, U Rwanda rwagaragaje ko rwifuza ko aba baturage bafungurwa.
Mu bindi byagaragajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe ni ukuba Uganda icumbikiye abashaka gutera u Rwanda ndetse no kubangamira ubukungu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’impande zombi, Uganda ivuga ko izasuzuma iby’uru rutonde hagamijwe kureba niba muri aba Banyarwanda harimo abarengana, kugira ngo barekurwa.
Iri tangazo riragira riti “ Repubulika ya Uganda yiyemeje gusuzuma iby’abafunzwe kandi izarekura abo bigaragara ko nta bimenyetso bibahamya kuba abanyabayaha.”
Rirakomeza rigira riti “ Impande zombi ziyemeje gufata neza abaturage ba buri ruhande.”
Minisitiri Kutesa wari uahagarariye Uganda muri ibi biganiro yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi babajwe n’ibibazo by’umubano bihari.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Biteganyijwe ko ibibazo byo kwambuka imipaka bizaganirwaho mu biganiro bizabera I Kampala muri Uganda mu minsi iri imbere.


