Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta ntumwa yigeze yohereza ngo ziherekeze iza Uganda, mu biganiro zagiranye na Lt Gen Kayumba Nyamwasa byari bigamije kumumenyesha ko nta bufasha buturutse i Kampala we n’umutwe wa RNC ayoboye bazongera guhabwa.
Ni nyuma y’amakuru aherutse kujya hanze avuga ko Uganda yohereje intumwa zo kuganira na Gen Nyamwasa mu rwego rwo kumukurira inzira ku murima.
Bivugwa ko Gen Kayumba Nyamwasa yahuye n’izi ntumwa za Uganda, nyuma y’uruzinduko umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama.
Ni uruzinduko rwasize we na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo byatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamba, n’ibyo Uganda isabwa gukora mu rwego rwo kuwuzahura.
Mu bibazo u Rwanda rwari rumaze igihe rugaragaza nka nyirabayazana w’izamba ry’uwo mubano harimo kuba Uganda ifasha ndetse ikanatera inkunga imitwe ifite gahunda yo kuruhungabanyiriza umutekano.
Umutwe washyirwaga mu majwi cyane ni uwa RNC uyobowe na Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mbere yo guhungira muri Afurika y’Epfo.
Gen Muhoozi nyuma y’iminsi mike avuye mu Rwanda, yihanangirije Gen Kayumba na RNC ye, amubuza kongera gukoresha Uganda nk’inzira yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati: “Gen Kayumba na RNC, ntabwo nzi ikibazo wagiranye n’u Rwanda na RDF. Ndakwihanangirije, ntukongere kugerageza gukoresha igihugu cyanjye mu bikorwa byawe.”
Yakomeje agira ati: “Ibi ntabwo ari ibitekerezo bijyanye na politiki. Ntabwo nshishikajwe na politiki. Ibikorwa bitemewe n’ibyaha bya RNC muri Uganda, mu gihe cyashize byari bidushoye mu ntambara y’ubucucu. Ababiri inyuma bose bazagaragara.”
Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro cyahuje itangazamakuru na bamwe mu ba Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yemeje ko hari intumwa za Leta ya Uganda zahuye na Gen Kayumba, gusa avuga ko nta n’imwe y’u Rwanda yitabiriye ibyo biganiro.
Ati: “Ngira ngo twumvise inkuru nk’uko namwe mwayumvise, ariko Abagande bo bagiyeyo muri gahunda zabo zo kumvikana na bariya, twe nta biganiro turi kugirana na bo nta n’impamvu.”
“Kuko uko dufata ba Kayumba Nyamwasa nk’abantu bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu birazwi, rero nta mpamvu zo kumvikana na bo. Ngira ngo bagiyeyo [Abagande] mu mibanire yabo na bo ariko kuri twebwe ntabwo twagirana ibiganiro na bo, ntibishoboka.”
Amakuru kuri ubu avuga ko nyuma y’uko Uganda ikuriye RNC inzira ku murima yatangiye gusaba abayoboke bayo kwimukira muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwirinda guhura n’ibibazo.



2 Responses
U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n’iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa
Muhoozi akomeje gusebya ubutegetsi na politiki y’igihugu cye muri rusange. Aca inyuma abashinzwe inshingano zabo akivanga muri byose. Bizwi ko yavuyanze ingabo none n’ububanyinamahanga arabunojeje!
U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zajyanye n’iza Uganda mu biganiro na Gen Kayumba Nyamwasa
Muhoozi akomeje gusebya ubutegetsi na politiki y’igihugu cye muri rusange. Aca inyuma abashinzwe inshingano zabo akivanga muri byose. Bizwi ko yavuyanze ingabo none n’ububanyinamahanga arabunojeje!