U Rwanda rwavuze ko rudashaka kwakira abimukira bo muri Uganda, RDC, u Burundi na Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu bimukira iteganya kwakira hatarimo abaturuka mu bihugu by’ibituranyi ku bw’impamvu z’umutekano.

Ku wa Kane tariki ya 14 Mata ni bwo Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu azatuma u Rwanda rwakira abimukira babarirwa mu bihumbi binjiye ku butaka bw’u Bwongereza mu buryo butemewe.

Aya masezerano ateganya ko abimukira bazakirwa n’u Rwanda batazatuzwa mu nkambi, ahubwo ko bazahabwa ibyangombwa byo gutura mu Rwanda igihe babyifuza, cyangwa bagafashwa gusubira mu bihugu byabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasobanuye ko gahunda y’u Rwanda yo kwakira abimukira igenewe gusa abantu bari mu Bwongereza.

Minisitiri Biruta yavuze ko “ku bandi bashaka kuza mu Rwanda gushaka ubuhungiro cyangwa kuza nk’impunzi muri iki gihugu, hari inzira zisanzwe ni zo zizakoreshwa.”

Yunzemo ati: “Ku bandi bashaka ubuhungiro ntabwo bizakora, irareba abantu bashaka ubuhungiro bari mu Bwongereza kuri ubu.”

Minisitiri Vincent Biruta yasobanuye ko n’ubwo u Rwanda ruteganya kwakira abimukira bazaturuka mu Bwongereza, ariko nanone rudashaka kwakira abaturuka mu bihugu bituranye na rwo ku mpamvu z’umutekano.

Ati: “Ibindi tuzarebaho nka Guverinoma y’u Rwanda ni nko kureba ibijyanye n’imyitwarire y’umuntu mu bijyanye n’ibyaha (Criminal Record), ndetse twifuza kutazakira abantu bo mu bihugu duturanye bya hafi nka RDC, u Burundi, Uganda, Tanzania, ariko abo ni bamwe.”

Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza, Priti Patel, yavuze ko hari ibindi bizagenderwaho mu kugena abazemererwa kuza mu Rwanda mu buryo bwihariye, binajyanye no kuba hari kugeragezwa ibijyanye no gukumira icuruzwa ry’abantu.

Yunzemo ko hamaze gushyirwaho itsinda rigomba kureba mu madosiye rigashyiraho ibizagenderwaho, yizeza gukomeza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda muri iyi gahunda.

U Bwongereza bwemereye u Rwanda kurufasha gushora imari muri serivisi abimukira ruzakira bazaba bakenera nk’ubuvuzi, guhabwa imirimo no kurengerwa n’amategeko nk’abaturage b’u Rwanda mu buryo bwuzuye.

Bwiyemeje kandi gushora mu Rwanda miliyoni 120 z’ama-pound mu mahirwe atandukanye ku banyarwanda n’impunzi; haba mu mashuri, amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse no kwiga indimi n’amashuri makuru na kaminuza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *