U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Inganda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Ugushyingo u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Inganda 2016 ufite insanganyamatsiko mu Cyongereza igira iti: Financing Industrialization: Challenges & Winning Strategies , ugenekereje mu Kinyarwanda akaba ari: ” Imbogamizi mu kubonera igishoro imishinga y’inganda n’ingamba zo kuzikemura “.

[ad id=”44145”]

Abitabiriye uyu munsi wizihijwe ku bufatanye bwa minisiteri y’inganda n’ubucuruzi ndetse n’urwego rw’abikorera, baganiriye ku mbogamizi zikigaragara ndetse no ku byakozwe mu kubaka inganda mu gihugu.

cyf53alxeae_vvh

Muri uyu muhango kandi twababwira ko habayeho igikorwa cyo guhemba abanyenganda bagize uruhare mu iterambere ry’inganda mu gihugu.

cygbzziweaastmx

Mu ijambo rye, minisitiri w’ubucuruzi n’inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Francois Kanimba, yavuze ko ubufatanye hagati ya leta n’abikorera buzakomeza mu rwego rwo kwihutisha ibijyanye n’inganda mu Rwanda.

cygz64ixuaafxt1

Kugeza ubu, imibare igaragaza Ko inganda zitanga 14% mu musaruro mbumbe w’igihugu mu gihe intego ari uko uru rwego rugera kuri 20% muri 2020. Urwego rw’inganda rutanga akazi ku bantu bangana na 8,5% ugereranyije n’izindi nzego.

[ad id=”44145″]

cyguxuew8aa94ua

Zimwe mu mbogamizi zigihari n’uko ibyoherezwa hanze bikiri bike kuko nko mu mwaka wa 2015 hatumijwe ibintu bifite agaciro ka miliyoni 450$, Abanyenganda bakaba basabwa kongerera agaciro ibikorwa n’inganda zo mu Rwanda nubwo abenshi bazitirwa no kutoroherezwa mu kubona amafaranga n’abayahawe n’ibigo by’imari bagacibwa inyungu iri hejuru.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *