U Rwanda rwihanangirije Ambasaderi w’u Bubiligi kuri Rusesabagina_Belga

Sangiza iyi nkuru

Ibiro Ntaramakuru by’Ababiligi (Belga) byatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yihanangirije Ambasaderi w’u Bubiligi muri iki gihugu, Benoît Ryelandt ku kibazo cya Paul Rusesabagina.

Mu gihe ubutabera bw’u Rwanda bukurikiranye Rusesabagina ho ibyaha 9 by’iterabwoba, Belga yavuze ko amakuru ikesha ibitangazamakuru birimo De Standaard na Het Nieuwsblad kuri uyu wa 19 Werurwe 2021, avuga ko “u Rwanda wihanangirije Ambasaderi w’u Bubiligi, kubera ko Buruseli yaba yivanga mu kibazo cya Rusesabagina cyane.”

Belga ivuga ko tariki ya 10 Werurwe 2021, Minisitiri Biruta yagiranye ikiganiro na Ambasaderi Ryelandt kirebana n’urubanza rwa Rusesabagina. Ngo yamubwiye ko uko u Bubiligi buzitwara ku kibazo cya Rusesabagina ari ko “kuzagena umubano w’ahazaza w’ibihugu byombi.”

Yakomeje ivuga ko Minisitiri Biruta yabwiye uyu mudipolomate ko kandi “u Bubiligi nibukomeza kwita cyane ku bitekerezo by’umuryango wa Rusesabagina, bizagira ingaruka ku bwumvikane buri hagati y’ibihugu byombi.”

Ivuga ko ubundi mu buryo bwa dipolomasi, aya magambo Minisitiri Biruta yabwiye Ambasaderi Ryelandt ari “ukwihanangiriza gukomeye.”

Ngo ubu butumwa Minisitiri Biruta yabuhaye Ambasaderi Ryelandt nyuma y’aho uyu mudipolomate yavuze ku “mugambi wo gushaka kwica Rusesabagina.” Aya makuru ngo yageze mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo wavuze ko bibanye ari ukuri “byaba biteye impungenge nyinshi.”

Minisitiri De Croo ngo yasabye Ambasaderi Ryelandt kuvuga kuri iki kibazo mu kiganiro cye na Minisitiri Biruta, gusa ngo “Guverinoma y’u Rwanda ntibyayishishikaje.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *