U Rwanda rwizeye ko abantu 40 bakekwaho uruhare muri jenoside bihishe mu Bubiligi

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda(NPPA), Faustin Nkusi, Guverinoma y’u Rwanda imaze koherereza Leta y’u Bubiligi ubusabe 40 bwo koherezwa abantu bakekwaho uruhare muri jenoside mu myaka 20 ishize.

Nkusi yavuze ko ubusabe 40 bwoherejwe, ari “ubw’abo tuzi neza ko baba mu Bubiligi.”

Nkusi yongeyeho ati: “Ibi ni ibyifuzo byo koherezwa twohereje mu bihe bitandukanye. Turakomeza kandi gufatanya n’inzego z’ubutabera z’u Bubiligi zaje mu Rwanda gukora iperereza kuri izo manza. ”

Bwana Faustin Nkusi ariko yirinze gutanga amakuru arambuye, nk’amazina n’aho baherereye, ku bijyanye n’abo bantu 40, avuga ko ibyo bishobora guhungabanya iperereza rigikomeje.

U Bubiligi, kimwe n’ibindi bihugu bisaga icumi byo mu Burayi bibamo umubare munini w’abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahunze ubutabera mu Rwanda.

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, urukiko rwo mu Bubiligi rwakatiye Fabien Neretse, w’imyaka 71, wakekwagaho uruhare muri Jenoside, igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside, ubwicanyi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ntabwo bwari ubwa mbere urubanza rwa Jenoside mu Bubiligi rubaye ariko bwari ubwa mbere gushinja icyaha n’igihano bishingiye ku itegeko rihana jenoside, ryatangijwe muri iki gihugu mu 2017.

Mu cyumweru gishize, Jean Pierre Dusingizemungu, perezida w’umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside, Ibuka, yatangarije ikinyamakuru The New Times ko nk’uko byagenze no mu manza nk’izo mu Bubiligi, mu bihe byashize, adategereje ko hari uzoherezwa. Dusingizemungu yavuze ko imyitwarire y’ibihugu by’Uburayi “yo guseta ibirenge no gutinza ubutabera” bidindiza inzira yo kwiyubaka mu mutwe n’imibereho ku barokotse jenoside.

Ati: “Gutinza ubutabera urinda abicanyi benshi muri ubu buryo ni ugutinza kwiyubaka kw’ abarokotse. Ntabwo bifasha kuko urugendo rwo kongera kwiyubaka mu mutwe no mu mibereho by’uwacitse ku icumu rurimo ubutabera “.

Mu manza zimaze kubera mu Bubiligi harimo n’urw’ababikira babiri gatolika, bahamwe n’icyaha, mu 2001, cyo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abantu barenga 7.600 mu kigo cy’abihaye Imana cya Sovu i Butare, rwari rushingiye ku bubasha rusange buhana abantu ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ku ikubitiro, imanza eshatu; urwa Neretse, Emmanuel Nkunduwimye na Ernest Gakwaya zagombaga kubera rimwe.

Icyakora, mu mwaka ushize, urukiko rwafashe icyemezo cyo kubanza kuburanisha urubanza rwa Neretse ukwe. Nkunduwimye na Gakwaya, bafatiwe I Buruseli mu 2011, bakekwaho kuba bari mutwe w’Interahamwe ariko barabihakana.

Izindi manza zabaye:

1. Higaniro Alphonse yakatiwe imyaka 20 mu 2001

2. Mukangango Consolate yakatiwe imyaka 15 mu 2001

3. Mukabutera Julienne yakatiwe imyaka 12 mu 2001

4. Ntezimana Vincent yakatiwe imyaka 12 mu 2001

5. Nzabonimana Etienne yakatiwe imyaka 22 mu 2005

6. Ndashyikirwa Samuel yakatiwe imyaka 10 mu 2005

7. Ntuyahaga Bernard yakatiwe imyaka 20 mu 2007

8. Nkezabera Ephraim, wapfuye yarajuririye igifungo cy’imyaka 30 yahawe mu 2009 .

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda rwizeye ko abantu 40 bakekwaho uruhare muri jenoside bihishe mu Bubiligi
    abo bantu 40 mwaduhaye amazina yabo ndebe niba naza mu Rwanda niba ntarimo uretse ko nzi ko ntacyo nishisha.

  2. U Rwanda rwizeye ko abantu 40 bakekwaho uruhare muri jenoside bihishe mu Bubiligi
    abo bantu 40 mwaduhaye amazina yabo ndebe niba naza mu Rwanda niba ntarimo uretse ko nzi ko ntacyo nishisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *