Ibihugu 15 bya Afurika birimo u Rwanda nibyo byageze ku ntego y’isi ya OMS/WHO yo gukingira Covid abarenga 10% by’abatuye igihugu bitarenze itariki ya nyuma ya Nzeri 2021. U Rwanda nicyo gihugu cyonyine mu karere ka Africa y’Iburasirazuba kiri mu byageze kuri iyo ntego kuko abarenga 13% kuri miliyoni 13 z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa byuzuye. Muri Gicurasi 2021, Dr Tedros Ghebreyesus ukuriye WHO yatangaje intego y’isi yo gukingira 10% by’abatuye ibihugu by’isi bitarenze impera z’ukwa cyenda, 40% ku mpera z’ukwa 12, na 70% hagati mu 2022. Ibirwa bya Maurices, Maroc na Seychelles niho bari imbere muri Africa kuko bamaze gukingira abarenga 40% by’abaturage. Muri rusange muri Africa abaturage 4,4% gusa nibo bamaze gukingirwa byuzuye ugereranyije na 60% mu bihugu bigize ubumwe bw’Uburayi (EU). Minisiteri y’ubuzima ivuga ko u Rwanda rumaze kwakira doze miliyoni 3,6 zatanzwe muri gahunda ya Covax, n’izindi yagiye ibona mu bufatanye n’ibihugu. Mu buryo bugaragara, leta yashyize imbagara muri gahunda yo gukingira Covid-19 kugeza aho inkingo zimwe zitwarwa na kajugujugu za gisirikare ngo zigere kure mu byaro. Abakingira bagiye kandi bagera muri zimwe mu ngo kugira ngo bakingire abafite intege nke badashobora kugera aho gahunda zo gukingira zibera.

Uko ibihugu bya Afurika bikurikirana mu kugera ku ntego ya WHO/OMS


