Ubu ndi umuntu ufashwe bugwate wambuwe uburenganzira bwe bwa muntu – Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

“Nabaye umunyago mfatwa bugwate. Ubungubu ndi umuntu ufashwe bugwate washimuswe afatwa bugwate wambuwe uburenganzira bwe bwose bwa muntu, ” aya ni amagambo yavuzwe na Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Werurwe 2021, ubwo we n’umwunganira bagaragarizaga urukiko inzitizi zituma adashobora gutangira kuburana mu mizi nk’uko yari yazigejeje ku rukiko mu nyandiko.

Me Rudakemwa wunganira Rusesabagina yasobanuye inzitizi za Rusesabagina bagejeje ku rukiko mu nyandiko bazisobanura mu magambo. Yavuze ko mu iburanisha rishize, kuwa 26 Gashyantare 2021 hagaragajwe inzitizi y’iburabubasha urukiko rwemeza ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina.

Ati “Inzitizi dutanga uyu munsi itandukanye cyane n’iy’ubushize. Rusesabagina ubu arasaba ko mbere yo kuburana mu mizi habanza gukurwaho icyemezo kimufunga by’agateganyo”.

Me Rudakemwa yavuze ko “iki cyemezo nikimara kuvaho, n’imihango yose y’iburanisha ry’urubanza yahagaragara kuko yazanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kivuyeho rero yasubira mu buzima busanzwe nk’uko yari ameze mbere y’uko ashimutwa akazanwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko .”

Yavuze ko iyi nzitizi ishingiye ku ngingo ya 96 y’itegeko rigenga imanza z’inshinjacyaha, mu gika cya 3 havugwa ko ukekwa ashobora gusaba urukiko yarezwemo gukuraho icyemezo kimufunga by’agateganyo. Igika cya kane kivuga ko urukiko rusuzuma inzitizi zose mbere yo kuburanisha mu mizi.

Me Rudakemwa yasobanuye ko impamvu basaba ko umukiriya we yarekurwa ari uko yafashwe mu ijoro ryo kuwa 27 Kanama 2020. Avuga ko yashimuswe akazanwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko kandi agafatwa agafungwa binyuranyije n’amategeko.

Yakomeje asobanura ko iyo igihugu gishaka umuntu ukekwaho icyaha uri mu kindi gihugu hari uburyo bikorwa. “Igihugu gishaka umunyabyaha kibisaba igihugu arimo noneho inkiko zo mu gihugu arimo zibishinzwe zigafata icyemezo kuri extradition kikaba ari icyemezo cy’urukiko. Aha rero turavuga ko ku birebana na Rusesabagina iyo procedure itigeze ibaho ahubwo habayeho gushimutwa”.

Avuga ko ibi Rusesabagina yagerageje kubisobanura muri RIB ntibyiteho ikamwohereza muri pariki nabwo akagaragaza ko yafashwe binyuranyije n’amategeko ntibabiha agaciro ahubwo pariki ikamuregera urukiko. Rusesabagina akaba agaragaza ko ari imbere y’urukiko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu rukiko kandi herekanwe ko Rusesabagina yafatiwe I Dubai akazanwa mu Rwanda nta tegeko na rimwe rikurikijwe. Ati “Nta visa yo kuza mu Rwanda yari afite kandi ubwo ahaheruka muri 2004 yaje afite visa. Bishoboka gute ko umuntu ubushinjacyaha bwemera ko ari Umubiigi yashimuswe akazanwa mu Rwanda.”

Avuga ko nk’Umubiligi atagombaga kuza kuburanira mu Rwanda yagomba kuburanishwa n’inkiko zo mu Bubiligi ahubwo baciye inyuma bakamushimuta mu gihe inkiko zo mu Bubiligi zari zaratangiye kumukurikirana bakabirengaho bakamushimuta.

Yavuze kandi ko mu mategeko y’u Rwanda iyo umuntu akekwaho icyaha hari inzira binyuramo kugirango afatwe, kandi Rusesabagina yari afite aderese izwi kubw’ibyo hagombaga gukoreshwa inzira yo kumusaba akoherezwa mu Rwanda.

Uwunganira Rusesabagina arangiza gutanga imbogamizi z’umukiriya we zose asaba ko amategeko yubahirizwa kuko nta muntu wemerewe guhagarikwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi umuntu wese wafashwe binyuranyije n’amategeko afite uburenganzira ku ndishyi .

Ati “indishyi nta yindi ni ugufungura Rusesabagina nta nkomyi kandi ibyakozwe byose bikaba bikwiye guteshwa agaciro kuko inzira ya mbere y’ibanze itubahirijwe.”

Nyuma ye, Perezida w’Urukiko yabajije Rusesabagina niba ntacyo yongera ku byo umwunganira yari amaze kuvuga, asobanura ko yabisobanuye neza, ariko yongeraho ko yabaye umunyago agafatwa bugwate.

Imwe mu mpamvu avuga ko yafashwe bugwate cyangwa yashimuswe nuko ngo igihe cyose yagiye aza mu Rwanda yazaga afite viza.

Ati “Nabaye umunyago mfatwa bugwate. Ubungubu ndi umuntu ufashwe bugwate washimuswe afatwa bugwate wambuwe uburenganzira bwe bwose bwa muntu.”

Ijambo ryahawe ubushinjacyaha nabwo buvuga ko inzitizi Rusesabagina yatanze ari izo yatanze na mbere nta gishya kandi zafatiwe umwanzuro, ariko bwemera kugira icyo buzivugaho.

Ku kijyanye no gushimnutwa, ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi busobanura ko atigeze ashimutwa, ndetse butanga igisobanuro cy’ijambo gushimuta.

Ubushinjacyaha bwagaragaje uko bigenda kugirango havugwe ko habayeho gushimuta ngo urukiko ruzagereranye ibivugwa na Rusesabagina ruzafate icyemezo.

Bwavuze ko niba Rusesabagina yarashimuswe yakabaye agaragaza ibyo ashingiraho.

Ubushinjacyaha bwagiye bukomoza ku bisobanuro byatanzwe n’abahanga ku kijyanye n’ishimuta, aho berekana ko habaho gushimuta mu gihe hakoreshejwe imbaraga mu kuvana umuntu ahantu hamwe ajyanwa ahandi kandi kuri Rusesabagina atari ko byagenze ahubwo yizanye mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite umutangabuhamya ugomba gusobanura neza uko Rusesabagina yageze mu Rwanda, rukomeje gutanga ibisobanuro bigaragaza ko nta shimuta ryabaye..

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *