Ubucucike muri gereza burakiyongera hari uburyo bwo kubikemura bukomeje kwirengagizwa

Sangiza iyi nkuru

Amagereza yo mu Rwanda arimo kwiyongera kugeza ku rwego ruteye ikibazo kandi kwiyongera kw’abagororwa bikurura amaso y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Ibi ni ibyatangajwe kuwa 30 Kanama ubwo hashyirwaga ahagaragara ubushakashatsi bwakozwena Transparency International ku bufatanye na Legal Aid Forum bugaragaza ko imibare iteye ubwoba.

Bagaragaje ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bwiyongereye kugera ku 174%.

Ubushakashatsi bwiswe Politiki y’ubushakashatsi ku ishyirwa mu bikorwa ry’ubundi buryo bwo gufungwa mu Rwanda bwa Transparency International Rwanda, buvuga ko kuri ubu hari abantu 84.710 bagizwe n’abantu 11.000 bafunzwe by’agateganyo ukuyemo abari muri sitasiyo zitandukanye za RIB.

Imibare irerekana ko umubare w’abantu bari muri gereza mu 2020 wari 6600 ku gipimo cya 136% by’ubucucike, ariko bwiyongereye bugera ku 8400 mu myaka ibiri ku gipimo cya 174%.

Ubwiyongere nk’uko byemezwa n’abakora umwuga w’abanyamategeko, ngo buterwa n’abashinjacyaha bihutira gusaba gufunga abakekwaho icyaha imbere y’inkiko batabanje iperereza ryimbitse cyangwa ngo batekereze ku bundi buryo bushoboka.

Umuyobozi Traansparency International Rwanda, Ingabire M. Immaculee, avuga ko abashinjacyaha babigize akamenyero gusabira igifungo umuntu wese ukekwaho icyaha.

Yizera ko abashinjacyaha bagomba gutekereza bagashaka ubundi buryo bushobora gutanga ubutabera aho gufungwa.

Ati: “Ubu bimaze kuba akamenyero ko abashinjacyaha basaba gufungwa iminsi 30 ku bakekwa igihe cyose bitabye umucamanza. Nyamara, hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa nk’uburyo bwo guhana no gusubiza ku murongo abakoze ibyaha badashatse igifungo ”.

Yongeyeho ko ubundi buryo bwo gufungwa bwagabanya igitutu ku magereza hagabanywa ifungwa mbere y’urubanza n’ubucucike muri gereza.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Theophile Mbonera, avuga ko ibyavuye mu bushakashatsi bishimangira ku gihe ko inzego zibishinzwe zigomba gusuzuma ibyagaragaye kandi zikabisubiza mu bwenge.

Ati: “Ubu bushakashatsi bushobora kubyutsa impaka aho abantu bashobora kuganira kuri iki kibazo bakareba niba ibyavuye mu bushakashatsi bishobora guhabwa agaciro”.

Avuga ku bwiyongere bw’imanza 11,000 zitegereje gucibwa, Andrews Kananga, Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’ubufasha mu by’amategeko, umuryango utegamiye kuri Leta utanga ubufasha mu by’amategeko ku baturage batishoboye, yavuze ko inzego z’ubutabera zigomba guteza imbere ubutabera bwihuse nk’igisubizo cyo guca ubucucike.

Yavuze ko ubundi buryo bushobora gutanga igisubizo kirambye.
Ati: “Ntekereza ko inzego zigomba guhura zikaganira kuri iki kibazo”.
Hariho ubundi buryo 12 bwo gufunga buriho mu mategeko yu Rwanda. Ariko, ubwinshi muri bwo ntibukoreshwa.

Muri bwo harimo guca ihazabu utaburanishijwe, kurekurwa by’agateganyo, gusaba imbabazi, igeragezwa, hamwe n’imirimo ifitiye igihugu akamaro.
Ubushakashatsi bwerekana ko ubundi buryo bwo gufunga bushobora kugabanya ubucucike ku gipimo cya 97.38% n’amafaranga akoreshwa na gereza ku gipimo cya 98.5%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *