Ubufatanye nibwo bwadufashije kugera ku Isoko Rimwe Rihuriweho n'Ibihugu bya Afurika- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) avuga ko ubufatanye hagati ya Leta n’abashoramari, aribwo bwafashije mu gushyiraho isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu bya Afurika.

Ibi, umukuru w’igihugu yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 11 Nzeri 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Ihuriro ku Iterambere n’Ubukungu ryateguwe na Banki y’Isi. Iri huriro ryabereye i Kigali ryitabiriwe n’abahagarariye za Leta n’abikorera kugira ngo baganire ku “ruhare rw’abikorera mu bikorwa by’iterambere rya Afurika y’Iburasirazuba”.

Ku itariki ya 21 Werurwe 2018, nibwo abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’andi mabwiriza. Hari mu nama ya 10 idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye i Kigali iyobowe na Perezida Kagame, anatangaza ko gushyiraho isoko rimwe bigaragaza intambwe ikomeye igaragaza ubumwe bw’Abanyafirika.

Perezida Kagame muri iyi nama y’uyu munsi, yongera gukomoza kuri iri soko avuga ko kugira ngo rijyeho, byaturutse ku bufatanye.

Ati “Ikigamijwe muri iyi nama ni ukurebera hamwe uburyo leta n’abikorera bafatanya mu guhanga ibishya bifasha mu kongera umuvuduko w’ishoramari mu masoko ameze nk’iryo dufite mu karere kacu,… Ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera nibwo bwafashije mu kugera ku Isoko Rimwe Rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe”.

Perezida Kagame akomeza avuga ko gushyira abikorera muri gahunda z’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bimaze kuba umuco kandi ko byahinduye byinshi cyane cyane ku murongo baha ibiganiro.

Avuga ko urugendo rukiri rurerure ariko icyerekezo cyo ngo kirasobanutse ndetse n’ubufatanye bukenewe ngo bukomeje kuboneka, akavuga ko hari amahirwe menshi, Ati “turacyari kure yo kuba yose twayabyaza umusaruro cyangwa se tukayifashisha mu kugera ku bikorwa nkenerwa by’indashyikirwa kandi abaturage bacu bibonamo.

Perezida Kagame arashima ubufatanye bw’u Rwanda na banki y’Isi, akizeza ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo ubu bufatanye buzakomeza  kubyara umusaruro ku baturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *