Umugore urimo kuvurirwa mu ivuriro ryo muri Uganda birinze gutangaza amazina, yatanze ubuhamya bw’urupfu rwa Yasin Kawuma wari umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) ariko akaba afite impungenge z’umutekano we.
Kubera umutekano w’ubuzima bwe, uyu mugore yasabye ikinyamakuru Monitor kudatangaza amazina ye, aho arwariye n’ikindi cyose abona cyatuma hamenyekana ko ari we watanze ayo makuru.
Avuga ko yari mu modoka uyu mushoferi yari atwaye ubwo yicwaga ku wa 13 Kanama 2018, umunsi wa nyuma wo kwiyamamariza umwanya w’ubudepite bw’uwagombaga guhagararira agace ka Arua mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda ari nabwo habaga imyigaragambyo yahitanye ubuzima bwe.
Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, avuga ko yari yicaye mu mwanya w’inyuma ya shoferi, ndetse ko ubwo yaraswaga atari atwaye iyi modoka ya Bobi Wine ifite ibirango UAT 416K.
Bitandukanye n’amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano, uyu mugore ahamya ko Kawuma atari we wari watwaye iyi modoka ya Bobi Wine, ahubwo ko yari itwawe n’undi mushoferi atatangaje amazina, ndetse ko ubwo mugenzi we yaraswaga we[Uwo mushoferi] yari yinjiye muri Pacific Hotel iri muri ako gace ka Arua agiye kuzana telefoni ya sebuja, agenda n’ibintu bye yari yagendanye.
Yagize ati « Nari nicaye ku ntebe y’inyuma ya shoferi, Kawuma yari yicaranye na shoferi imbere, uwari utwaye imodoka yari asohotse agiye gufata telefoni n’ibindi bintu bya Bobi Wine cyangwa se abandi bantu.
Hari icyo nerekaga Yasin [Kawuma] muri telefoni ubwo iryo bara ryamubagaho, namushyize ikiganza mu maso, ndamwitegereza mbona amaraso ku mubiri we (Yasin)”.
Uyu mugore avuga ko yahise asohoka mu modoka ahunga nyuma yo kubona ko mugenzi we arashwe, abashinzwe umutekano bari bambaye imyenda ya gisisikare bahita bamufatira inyuma bamukubita hasi.
Akomeza avuga ko haje abandi basirikare gufasha bagenzi babo bakomeza kumukubita imigeri aho yari aryamye, undi mugore yise ‘impirimbanyi’ yaje kumutabara ariko biba iby’ubusa abo basirikare babarusha imbaraga.
Ahamya ko ubwo yagaruraga ubwenge yabonye abakubitaga abantu barimo n’abanyamakategeko banabakurura hasi, bari abasirikare n’abapolisi. Ariko ngo bakomeje kwipfusha kugira ngo badatabwa muri yombi cyangwa ngo babe babahorahoza.
Yagize ati “Bishoboke ko batwibagiwe cyangwa bakaba baracyekaga ko twapfuye” ; akeka ko ari yo mpamvu babasize aho kuri hoteli batwara abo bagombaga gutwara.
Uburyo batabawe
Uyu mugore avuga ko yaje kuva kuri iyo hoteli mu buryo butoroshye abifashijwemo n’umugiraneza w’umugore ngo wahoze ari umudepite ariko ngo akaba yari yigize nk’umutetsi muri iyo hoteli kugira ngo na we adatabwa muri yombi.
Avuga ko yamujyanye mu ivuriro riri hafi aho, ariko ku bw’ibyago ngo abashinzwe umutekano bakomeje gushakisha hafi aho uwo ari we wese ushobora kuba watanga amakuru y’ibyabereye kuri iyo hoteli.
Akomeza avuga ko ku bw’iyo mpamvu, yahamuvanye akamujyana mu bitaro bikuru bya Kiryandongo biri mu birometero 276 uvuye i Arua, ahamara iminsi itanu, abaganga bamugira inama yo kujya i Kampala gushaka abaganga b’inzobere bakamwitaho by’umwihariko.
Abanyamakuru b’iki kinyamakuru cyamusuye, batangaza ko uyu mugore afite igikomere cy’isasu ku ruhande rw’iburyo rw’agahanga ke, gusa aho arwariye bakemeza ko arimo kugenda yoroherwa bagereranyije n’uko yahagejejwe.
Ubwo abanyamakuru bamubazaga uko amerewe, uyu mugore yabasubije agira ati “ndaribwa cyane muri iki gikomere. Mva amaraso ariko ntabwo nzi aho aturuka, ntabwo mbasha gusinzira”. Ngo abasha kuvugira aho aryamye ariko ntabwo yari yagira ubushobozi bwo gutambuka.
Abo mu muryango batangarije iki kinyamakuru Monitor, ko abaganga babagiriye inama yo gushaka abaganga b’inzobere mu gihe cyose byaba byagaragaye ko yaviriyemo imbere, gusa ngo bakaba bafite ubwoba bwo kumuvana mu buvuzi bwigenga bakamujyana muri Leta mu gihe bacyeka ko inzego z’umutekano zamumenya zikamuta muri yombi.
Ibyo uyu mugore avuga ku rupfu rw’umushoferi wa Bobi Wine, bijya guhura n’ibyo sebuja yatangaje ko abamurasiye umushoferi bari bazi ko ari we bishe[Wine].
Kugeza ubu Bobi Wine ushinjwa icyaha cy’ubugambanyi yarekuwe n’urukiko kugira ngo abanze kwivuza dore ko inzego z’umutekano zishinjwa kumukorera iyicarubozo.


