Umurusiyakazi w’imyaka 27 y’amavuko wavukiye akanakurira ahitwa Krasnoà¯arsk, ubwo yageraga mu murwa mukuru i Moscou, nibwo yabashije kuba yabona isura y’umwirabura imbonankubona,ubwoba buramutaha.
Anzhelika Viktoriya w’imyaka 27 y’amavuko ntabwo yari yarigeze abona umusore w’umwirabura kuva yavuka, avuga ko umutima we wari ugiye guhagarara ubwo Umunyamerika w’umwirabura witwa Jakson Lewis w’imyaka 30, yamwegeraga bahuriye mu kabyiniro.
Ati “Ubwo nari nkiri umwana ndetse kugeza n’ubu ( ku myaka 27 ubwo yabaraga inkuru ), agace k’iwacu nta mwirabura uharangwa, Papa yagiye ambwira ko abirabura mbona muri za film n’ahandi ko batari beza, ubwo najyaga kwiga i Moscou, ntabwo nari niteze guhura n’umugabo w’umwirabura, si uko mvangura abantu nshingiye ku ruhu, ahubwo niko nigishijwe aho mvuka, bivuze ngo ntabwo nari narigeze mbona umugabo w’umwirabura, narihebye umunsi yanturukaga inyuma”.
Akomeza avuga ko ari inshuti ze zakomeje kugenda zimusobanurira ko abirabura ari abantu beza kandi bitonda, ndetse ko bashobora kuvamo inshuti nziza.
Uyu mukobwa avuga ko Jakson yatunguwe cyane, ko atiyumvishaga ko hari uduce tumwe na tumwe two ku Isi Umwirabura adashobora gukandagizamo ikirenge.
Nk’uko ikinyamakuru expatistan.com kibitangaza, ngo mu gihugu cy’u Burusiya gituwe n’Abaturage basaga miliyoni 148, abirabura bakibamo babarirwa mu bihumbi ijana. Abirabura ngo bakaba batinya kwerekeza muri iki gihugu bitewe n’uko kizwiho ukwironda gushingiye ku ruhu.



